Umugore w’umuherwe uzwi mu karere yifatiye ku gahanga Uganda abwira Museveni ibiremereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyemari Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond, akaba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika y’Iburarisirazuba, yanenze imihanda yo mu Gihugu cy’amavuko cye cya Uganda, abwira Perezida wacyo, Yoweri Museveni, ko hakenewe imihanda mizima.

Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady, abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Biteye isoni n’ikimwaro kubona imihanda yose yuzuye ibinogo ishaje muri Uganda.

Izindi Nkuru

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza imihanda yangiritse muri Uganda, Zari yagize ati “Uganda ikeneye gusanirwa imihanda…Ni gute Igihugu cyose kigira imihanda nk’iyi wagira ngo ni ibyuzi by’amafi…ibi ntibishobora kwihanganirwa.”

Uyu mugore uzwi cyane mu karere, yavuze ko ibibazo by’iyi mihanda yo muri Uganda, bigira ingaruka kuri ba rubanda rugufi kuko abayobozi bo hejuru bafite imodoka zikomeye zidashobora kumva ibyo binogo biri mu mihanda.

Zari udakunze kwiburira ku cyatuma avugwa mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba, aherutse gusezerana n’umkunzi we mushya Shakib Cham imbere y’idini rya Islam nyuma yuko amwambitse impeta amusaba ko bibanira nk’umugore n’umugabo.

Zari na Diamond basanzwe bafitanye abana babiri

Kate G. NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru