Umukinnyi ukomeye mu Rwanda wa Basketball yambikiye impeta umukunzi we ku Muhazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier usanzwe ukinira REG BBC yambutse impeta umukunzi we, Isaro Amanda amusaba kuzamubera umugore.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022 ni bwo Shyaka Olivier yambitse impeta umukunzi we Isaro Amanda, amusaba ko yazamubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kumwambika impeta umukunzi we, Olivier yatangaje ko yahisemo Isaro Amanda kuko ari umukobwa wihariye ku bintu byose.

Ati “Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n’urukundo agira nta handi nigeze mbibona.”

Olivier Shyaka yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y’imyaka 2 bakundana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru