Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Isaïe Songa wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, na Police FC ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, ari mu maboko ya RIB, akurikiranyweho gukoresha ibikangisho ku mugore babyaranye batarasezeranye.
Isaïe Songa uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuva mu cyumweru gishize tariki 08 Gicurasi 2024, yamaze gukorerwa dosiye ikubiyemo ikirego, ndetse yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, watangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo “gukoresha ibikangisho.” Giteganywa n’ingingo y’ 128 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Dr Murangira yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho ku mugore babyaranye ariko batasezeranye imbere y’amategeko.”
Nyuma y’uko dosiye iregwamo Isaïe Songa ishyikirijwe Ubushinjacyaha, hategerejwe icyemezo cyabwo niba uru rwego ruzamuregera Urukiko rubifitiye ububasha, kugira ngo aburanishwe ku cyaha akurikiranyweho.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 128: Gukoresha ibikangisho
Umuntu wese ukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi undi, ibyo bikangisho byaba mu magambo, mu marenga, mu bimenyetso, mu mashusho cyangwa mu nyandiko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Iyo ibyo bikangisho biherekejwe n’agahato, bikozwe kugira ngo habeho kwigura ku wabikorewe cyangwa kumuvutsa ibye, igihano kiba igifungo kirenze imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
RADIOTV10