Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yagabiwe Inka n’Umukinnyikazi wa Film ukomeye mu Rwanda ahita ahishura ko umugabo wemeye guhabwa Inka n’umugore bamwita Idebe.

Uyu mukinnyikazi wa Fim witwa Isimbi Alliance yagabiye Hon Bamporiki mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje amushimira kuba akomeje gufasha urubyiruko rusanzwe ruri mu bikorwa by’imyidagaduro by’umwihariko abo muri sinema.

Izindi Nkuru

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’abantu  batandukanye, agaragaza Hon Bamporiki ari kuvuga ijambo nyuma yo kugabirwa inka na Isimbi.

Bamporiki akimara kugabirwa na Alliance, yakiriye Inka yamugabiye ahita anahishura uko bita umugabo wemeye inka agabiwe n’umugore.

Yagize ati Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Akimara kuvuga ibi, Isimbi Alliance yahise aseka cyane asimbuka bigaragara ko yishimiye uburyo Minisitiri Bamporiki yemeye guca bugufi akakira Inka ye ndetse n’uburyo yakiranye iyo nka ubwuzu.

Isimbi Alliance ukomeje kubaka izina muri sinema nyarwanda akaba anamaze iminsi ashyira hanze film yakoze, yatangaje ko yagabiye Bamporiki bimuvuye ku mutima kubera uburyo uyu muyobozi mu nzego nkuru adahwema gutera ingabo mu bitugu abakora sinema.

Bamporiki ni umwe mu bazwi mu ruganda rwa sinema aho hari film yanditse ndetse hakaba n’izo yakinnyemo.

Isimbi avuga ko kuba Bamporiki yarahawe inshingano zikomeye kandi yari asanzwe muri uru ruganda rwa sinema akanakomeza gushyigikira abarurimo nabo biri mu byamuteye kumva ko akwiye kumuha ishimwe.

Ati Kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda, njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

Uyu mukinnyikazi wa Film kandi ashimira Hon Bamporiki kuba akomeje kubera urugero urubyiruko rwinshi ndetse akaba adahwema kuruha inyigisho zarufasha kugana aheza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru