Umukino wa APR&Rayon wongeye gukurikirwa n’ibidasanzwe, Umuvugizi wa Rayon abivuga ibitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’umukino utajya wiburira hagati y’abacyeba b’ibihe byose; APR FC na Rayon Sports, habaye igikorwa cy’urugomo cyo kumenagura ibirahure by’imodoka zari zitwaye abafana ba APR, gusa umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko bitakozwe n’abafana b’iyi kipe ahubwo ko bashobora kuba ari aba APR bari bafite umujinya wo gutsindwa.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul asubiza ku makuru avugwa ko abafana b’iyi kipe baba basagariye aba APR FC, yabyamaganiye kure.

Izindi Nkuru

Yagize “Nta mufana wa Rayon Sports wakoreye uwa APR FC urugomo, kuki se bitaba byakozwe n’abafana ba APR FC batishimiye umusaruro babonye? Aba-Rayon twavuye muri Sidate ya Huye ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro.”

Si rimwe cyangwa kabiri umukino wa Rayon Sports na APR FC ukurikiwe n’ibikorwa nk’ibi by’urugomo, kuko hagiye humvikana imirwano hagati y’abafana b’aya makipe, bose baba badashaka ko ikipe yabo itsindwa n’imwe muri izi.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu myaka ine ishize, yatsindiwe igitego na Ngendahimana Eric igitego kimwe ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Kuva Jean Fidere Uwayezu yatangira kuyobora ikipe y’Ubururu n’Umweru akaba ari ubwa mbere iyo ikipe ishoboye gutsinda APR FC.

Uyu mukino kandi wishimiwe cyane n’ingeri zose dore ko abafana b’amakipe yombi bari bitabiriye ku bwinshi.

Ni umukino kandi wongeye kuzana ubwiyunge hagati y’umutoza Haringingo Francis n’abakunzi ba Rayon Sports batari bishimiye uko yari amaze iminsi yitwara.

Umutoza Ben Moussa utoza APR FC yari abizi neza ko nta kosa yagombaga gukora, gusa ntiyaje guhirwa ngo agere ku ntego ze.

Kuri Byiringiro League wakinaga umukino wa nyuma yambaye imyenda y’umukara n’Umweru ntiyahiriwe n’umunsi wa 19 wa shampiyona dore ko yari yabitangarije RADIOTV10 ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize.

Icyo gihe yari yagize “Byaba na byiza nkazatsinda igitego mu rwego rwo gusezera abafana, kuko APR FC ni mu rugo kandi ndayifuriza ibyiza gusa.”

Gusa nubwo umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu, APR FC irakicaye ku ntebe y’Icyubahiro n’amanota 37, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 36 aho inganya na AS Kigali na Gasogi United, mu gihe Kiyovu Sports ya 5 ifite amanota 35.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru