Monday, September 9, 2024

Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba wakunze kwemeza ko u Rwanda ruzarekura umubyeyi we kubera igitutu ruzakomeza gushyirwaho n’amahanga, yavuze ko kuri we iki cyizere kigisendereye.

Yabivuze nyuma yuko u Rwanda rugenderewe n’ Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken wanaganiriye na Perezida Paul Kagame ku kibazo cya Rusesabagina Paul.

Leta Zunze Ubumwe za America, zakunze gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure uyu mugabo wakoze ibyaha bikomeye byanatumye bamwe mu banyarwanda bitaba Imana.

Antony Blinken mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, yavuze ko yagize amahirwe yo kuganira na Perezida Paul Kagame kuri iki kibazo cya Rusesabagina, gusa yirinda kuvuga byinshi bakiganiriyeho, ariko avuga ko u Rwanda na USA bazakomeza kubiganiraho.

Carine Kanimba mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya America, yavuze ko umuryango wa Paul Rusesabagina bishimiye ko abayobozi bakomeye ba USA bakomeje kuganira n’u Rwanda ku kibazo cy’umubyeyi wabo bavuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati Ikibazo cye kizakomeza kuvugwa ku rwego rwo hejuru mu biganiro byose America igirana nu Rwanda nkuko byasabwe nAbadepite bInteko Ishinga Amategeko ya America.

Uyu mukobwa wa Rusesabagina akomeza avuga ko America itazakura murujye kuko izakomeza kotsa igitutu u Rwanda mu gihe cyose umubyeyi we azaba akihafungiye.

Carine Kanimba avuga ko atari Leta Zunze Ubumwe za America zizakomeza kotsa igututu u Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina kuko hari ibindi byemeza ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Yagize ati “N’ibindi Bihugu na byo bibyemera bizakomeza gusaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa.Ikigaraga iki kibazo u Rwanda ruzagishakira umuti uboneke kuko ntaho bazagihungira.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko u Rwanda rudashobora gukangwa n’igitutu rwashyirwaho n’uwo ari we wese ngo rukore ibyo rutagombaga gukora.

Ubwo yatangaga igitekerezo cy’uwari wagarutse kuri iki gitutu USA ikomeje kotsa u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabaye nk’umuhumuriza, agira ati “Humura…Hari ibintu bidashobora gukorwa hano muri ubwo buryo!!”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts