Umukobwa wanditse amateka mu guteka yasesekaweho n’inkuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa wo muri Nigeria uherutse kwandika amateka yo kumara igihe kinini atetse, yamenyeshejwe ko ubu ari we ufite agahigo ku Isi ko kuba yaramaze igihe kinini muri uyu murimo wo gutegura amafunguro, ahita yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo.

Mu kwezi gushize, ni bwo Hilda Baci w’imyaka 27 yiyemeje kumara amasaha 100 ari mu gikoni atetse, igikorwa cyakuruye abantu benshi muri Nigeria kuva ku bategetsi bo hejuru kugera ku bakora mu myidagaduro, bose bamushyigikiye muri iyo minsi ine yamaze atetse.

Izindi Nkuru

Umuhigo wari warashyizweho n’Umuhinde Lata Tondon aho muri 2019 yamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse.

Ikigo cy’uduhigo Guinness World Records, cyavuze ko bagenzuye igikorwa cy’amasaha 100 yari yiyemeje bakareba ibimenyetso byose bijyanye n’amategeko yabo bagasanga uyu munya-Nigieria yaramaze amasaha 93 n’iminota 11 atetse.

Ibi byatumye n’ubundi ahita aba umuntu wihariye ku Isi, wo kuba yaramaze igihe kinini atetse, ahita anandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ‘Guinness World Records’.

Hari abandi batetsi bo muri Nigeria bahagurukiye guca aka gahigo, aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, hari abatangiye biyemeje kuzamara amasaha ari hagati y’ 120 n’ 140, ni ukuvuga hafi icyumweru.

Ni ingingo itavuzweho rumwe n’Abanya-Nigeria, bavuze ko ibyo ari nko guhangana na mugenzi wabo, abandi bakavuga ko guhangana ntacyo bitwaye kandi bose kuba baturuka mu Gihugu kimwe ntacyo bitwaye.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru