Afurika yatangiye urugendo rw’igikorwa gishobora kuzasiga yirahirwa ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika batangiye urugendo rwo guhuza Ibihugu by’u Burusiya na Ukraine bimaze igihe mu ntambara.

Kuri uyu wa Gatanu, Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika barindwi, batangiye urugendo rujya muri Ukraine no mu Burusiya, mu rwego rwo kugerageza guhosha no kurangiza intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

Izindi Nkuru

Amashusho yacishijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye abarimo Prezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Macky Sall wa Senegal, Azali Assoumani w’ibirwa bya Coromos, bari muri gariyamoshi muri Pologne bivugwa ko yari yerekeje i Kyiv muri Ukraine nkuko BBC yabitangaje.

Bari kumwe kandi n’intumwa zihagarariye za Prezida wa Congo-Brazzaville, na Misiri, n’intumwa yihariye ihagarariye Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.

Iri tsinda biteganyijwe ko rihura na Perezida Volodymyr Zelensky, ku munsi w’ejo bakazahura na Perezida Vladimir Putin.

Ni igikorwa gikurikiwe no kuba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aherutse gutangaza ko yishimiye ubu bushake bwa Afurika bwo gushaka kugira uruhare mu guhosha iyi ntambara.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru