Ibihugu bizavamo izegukana kimwe mu Bikombe bikomeye i Burayi byamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihugu bizahatanira Igikombe cya UEFA Natios League kiri mu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi mu bikinirwa n’Ibihugu, byaraye bimenyekanye nyuma y’uko Espagne isanze Croatia kuri Final.

Ni nyuma y’umukino wahuje Espagne n’u Butaliyani mu ijoro ryacyeye, ukatangira, habonetse ibitego bibiri kuri kimwe.

Izindi Nkuru

Muri uyu mukino wari ukomeye Espagne yabanjemo abakinnyi nyamwamba, ari bo Unai Simon, Jesus navas, le normand, Laporte, Jordi alba,Rodri, Mikel merino, Rodrigo, Gavi , yeremi Pino ndetse na Alvaro Morata.

Naho u Butaliyani bwo bubanzamo Gian luigi Donnarumma, Francesco Acerbi, Leonardo Bonucci, Rafael Toloi, Spinazzola, Frattesi, Jorginho, Barella, Lorenzo, Ciro Immobile ndetse na Nicolo Zaniolo.

Uyu mukino wabonetsemo igitego kare, kuko ku munota wa gatatu gusa Pino wa Espagne yari yamaze kubona igitego.

Ku munota wa 11’ ikipe y’u Butaliyani yabonye Penaliti yinjizwa neza na Immobile.

Ubwo umukino waganaga ku musozo, ku munota wa 88’ Joselu wari winjiye asimbuye Alvaro Morata yaboneye Espagne igitego cy’umutekano, ari na cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, Espagne ibonye intsinzi isanga Croatia ku mukino wa nyuma yo yagezeho itsinze 4-2 u Buholandi.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru