Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raphael Varane, myugariro wa Manchester United uzwi no mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yamaze gusezera mu ikipe y’Igihugu ku myaka 29 gusa.

Uyu myugariro ngenderwaho muri Manchester United, ni umwe mu bafashaga ubwugarizi bw’ikipe y’u Bufaransa iri mu zihagaze neza ku Isi, ndetse akaba yarayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 yanavunikiyemo ntarangize uyu mukino w’amateka.

Izindi Nkuru

Varane wavukiye mu mujyi wa Lille, yatangiye gukina ruhago mu buryo bwa kinyamwuga akiri muto muri 2010, aho yanakiniye amakipe y’abato y’u Bufaransa, harimo abatarengeje imyaka 18, iy’abatrenge imyaka 20 ndetse n’iy’abatarengeje 21.

Yatangiye gukinira ikipe nkuru y’u Bufaransa muri 2013, kuva icyo gihe, yahamagarwaga mu ikipe y’u Bufaransa, ubu akaba yari amaze imyaka 10 ayikinira.

Muri iyo myaka icumi, yayikiniye imikino 93, ayitsindira ibitego 5, akaba yaratwaranye n’ikipe y’Igihugu igikombe cy’Isi cya 2018, ndetse bakanatwarana n’umwanya wa 2 umwaka ushize wa 2022.

Uyu mukinnyi yatangaje ko ari cyo gihe cyo gusezera mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kugira ngo ahe umwanya abakiri bato bazamuka na bo babone umwanya wo gukina.

Ubu Raphael Varane akaba ari umukinnyi ugiye guha umwanya ikipe ye ya Manchester United nyuma yo gusezera mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru