Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze ko mugenzi we KNC usanzwe ari umukoresha we banakorana ikiganiro, yamuvuje amaso, bikamukora ku mutima, ku buryo biri mu bintu amwubahira bizatuma adapfa kumusiga ngo ajye ahandi.
Mutabaruka ukora kuri Radio na TV 1, mu biganiro birimo icyo akorana na nyiri iki gitangazamakuru, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Igihe Sports TV.
Uyu munyamakuru yavuze ko yigeze kugira uburwayi bw’amaso buzwi nk’ishaza cyangwa cataracte mu ndimi z’amahanga, kandi bukaba ari uburwayi bubi kuko bushobora no gutuma umuntu ahuma.
Avuga ko ubu burwayi bwamukomeranye, ku buryo yageze aho ntabe akibasha gutwara imodoka. Ati “Nashaka kugira aho njya, nashakaga umushoferi, ibintu ntakunda [kuko umushoferi akugira mu buzima], mbese natangiye gukora ibyo ntakunda.”
Mutabaruka avuga ko ubu burwayi bwatangiye yumva ari ibintu byoroheje, ariko bugenda bukara, ku buryo yari atangiye guhuma, ariko KNC yamutabaye.
Ati “KNC uriya KNC [aha sinabivuga kuko ndabizi ko atanakunda ko mbivuga] yaramvuje njyewe, ni we wamvuje hariya kwa Doctor John.”
Mutabaruka avuga ko KNC yishyuye amafaranga menshi kugira ngo avurwe. Ati “Amaso yombi! Birahenda. Kandi yabaye nk’uwamvuje ku ngufu, kuko abantu baba baravuze byinshi, nagiye kwisuzumisha barambwira bati ‘tuzayabaga’ maze ndashonga mbireba.”
Avuga ko amafaranga yishyuwe ari menshi kandi ko byose byakozwe na KNC, ndetse akaba ari na we umuhatiriza ngo ajye kwivuza kuko we yari afite ubwaba kuko bari bamubwiraga ko bazamubaga kandi yari abifitiye ubwoba, ku buryo yumva ari igihango gikomeye bafitanye.
Ati “KNC yaramvuje, uriya KNC mureba yaramvuje. Ubwo se umuntu nk’uwo wamuta ukajya he? Ni abakoresha bangahe se bashobora gufata abakozi muri ubwo buryo?”
Mutabaruka kandi avuga ko atari we wenyine KNC yakoreye ibi, kuko hari n’undi mukozi yavuje impyiko akamwishyurira ubwishyu burimo n’ubuhenze buzwi nka Dialysis.
Ati “Reka mbivuge, ndabisi ko nabyumva bishobora no kutamushimisha kuko ibyo bintu nabivuze, ariko kuvuga ibyiza ntacyo bitwaye.”
RADIOTV10











