Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be baregwa mu rubanza ruregwamo abakurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi ‘Yampano’ bitabye Urukiko kuburana mu mizi.
Aba bantu batawe muri yombi nyuma yuko hasakaye amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien ari gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo yita umugore we, bitabye Urukiko rw’Ibanze rya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026.
Abitabye Urukiko ni Uzabakiriho Cyprien [Djihad], Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick AKA Pazzo Man, Kwizera Nestor [Pappy Nesta].
Urubanza rwo mu mizi, ruje nyuma yuko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwabafatiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Muri uru rubanza rwaregwamo abantu batanu, uru Rukiko rwategetse ko uwitwa Kalisa John uzwi nka K-John, arekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zifatika zatumaga akomeza gukurikiranwa afunze.
Aba bantu batawe muri yombi mu bihe binyuranye nyuma yuko hari hasakaye amashusho y’umuhanzi Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man watawe muri yombi bwa mbere, yahoze ari inshuti ya Yampano ndetse babanye mu nzu imwe, ari na we ashinja kuba ari we nyirabayazana yo kugira ngo ariya mashusho ajye ahagaragara.
Ubushinjacyaha buvuga ko Pazzo Man ari we wari ufite uburyo bwo kugera kuri ariya mashusho, yaba kuri Email yari iriho, ndetse no kuri telephone, bityo ko ari we wagize uruhare runini mu kugira ngo ajye hanze.
Ni mu gihe Umunyamakuru Djihad we, yari afite urubuga rwa WhatsApp yasakazagamo ayo mashusho, anashishikariza abantu kuyareba.
Ibyagarutsweho mu iburanisha
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso buheraho busara Urukiko guhamya abaregwa ibyaba bakurikiranyweho, rukabasabira gufungwa imyaka itanu.
Ku munyamakuru Djihad uzwi cyane kuri YouTube, Ubushinjacyaha bwavuze ko ariya mashusho yayashyize muri group ya WhatsApp yari abereye admin yari iri abantu 989, abashishikariza kuyareba.
Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabukamya barimo uzwi nka Semuhungu Eric, wavuze ko yabonye amashusho ya Yampano kuri status ya Djihad.
Uyu munyamakuru we yarahiye aratsemba ko nta muntu yoherereje ariya mashusho, aho yagize ati “Ndi imbere yanyu, nta muntu n’umwe nigeze noherereza ayo mashusho kubera ko nzi ko bigize icyaha.”
Djihad yasabye Urukiko kudaha agaciro ubuhamya bwa Eric Semuhungu, kuko yabutanze abitewe n’ibibazo bari bafitanye bishingiye ngo ku kiganiro yamukozeho ubwo yaburanaga muri Leta Zunze Ubumwe za America.
RADIOTV10










