Umunyamakuru ubifatanya n’urwenya yimukiye kuri radio imaze gusezeraho abanyamakuru batatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Rukundo Patrick uzwi nka Rusine mu ruganda rw’urwenya, yavuye kuri radiyo yakoreraga, yimukira ku yindi imaze gusezeraho abanyamakuru batatu mu gihe kitageze ku mwaka.

Rusine ubu yamaze kuba Umunyamakuru wa Kiss FM nkuko byatangajwe n’iyi radiyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, avuga ko Rusine agiye gusimbura Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu, bivugwa ko ashobora kuba agiye kwerecyeza hanze y’u Rwanda.

Rusine yatangajwe nk’umunyamakuru mushya kuri Kiss FM, nyuma yuko kuri uyu wa Mbere yitabiriye ikiganiro Kiss Breakfast aho yari yaje mu gace kazwi nka Breakfast with the Stars.

Amakuru avuga ko Rusine azaba akorana na Sandrine Isheja ndetse na Andy Bumuntu mu gihe akiri mu Rwanda ariko akazaba ari we uzamusimbura.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rusine wakoraga kuri Power FM, yagize ati“Kiss FM ni ho mu rugo hashya. Kiss Breakfast ni cyo kiganiro cyanjye gishya hamwe na Sandrine Isheja ndetse na Andy Bumuntu bakaba umuryango wanjye mushya.”

Iki kiganiro Kiss Breakfast gisanzwe gifite abakunzi batari bacye biganjemo urubyiruko, kimaze kugeramo abanyamakuru batatu bashya mu gihe kitageze ku mwaka, nyuma yuko Nkusi Arthur wagikoranaga na Sandrine Isheja asezereye mu mpera z’umwaka ushize.

Nyuma yuko asezeye, haje umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya na we waje gusimburwa na Andy Bumuntu, ubu hakaba hajemo Rusine.

Iyi radiyo isanzwe izwiho kuzamura umuziki nyarwanda kandi, imaze gusezeraho abanyamakuru batatu mu gihe kitageze ku mwaka kuko nyuma ya Rutura, hanasezeye uyu wamusimbuye Gentil ndetse na Uncle Austin wari wimukiye kuri Power FM ariko na we akaba amaze iminsi atangaje ko agiye mu kiruhuko.

Rusine ubu ni umunyamakuru wa Kiss FM
Rusine mu gitondo cy’uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru