Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru w’imikino ukomeye Jodo Castar ntakiri muri gereza

radiotv10by radiotv10
14/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Umunyamakuru w’imikino ukomeye Jodo Castar ntakiri muri gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), usanzwe ari n’Umunyamakuru w’imikino, yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano.

Uyu munyamakuru ufite izina rikomeye mu biganiro by’imikino na siporo, yari amaze amezi umunani afunze aho yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri ariko ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Muri Werurwe 2022 urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano, rumukatira igifungo cy’amezi umunani.

Amakuru ahari yizewe ni uko Jado Castar yarangije igihano ndetse ubu akaba ari hanze nk’uko byemezwa na bamwe mu banyamakuru bakorana na we kuri Radio yitwa &B Fm Umwezi.

🚨🚨 MA BROTHER IS BACK ❤️

Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku..

Kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kuyo Wasize..

@bbfmumwezi pic.twitter.com/bSL7RXAScK

— David Bayingana (@david_bayingana) May 14, 2022

Umunyamakuru David Bayingana bamaze igihe ari inshuti magara, yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze bari kumwe, amuha ikaze mu buzima bwo hanze ya gereza.

Yagize ati “Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku.. Kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kuyo Wasize. “

Abanyamakuru b’imikino benshi bagaragaje ko bishimiye isohoka rya Jado Castar wari wafunzwe kubera gukoresha inyandiko mpimbano zatumye abakinnyi bane bakinira ikipe y’Igihugu y’abakobwa ya Volleyball ubwo yari mu gikombe cy’Isi ndetse bigatuma u Rwanda ruvanwa muri iryo rushanwa rukanabihanirwa.

Jado Castar yafunguwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + nine =

Previous Post

Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Next Post

Gisagara Volleyball yakoreye amateka igera muri ½ cya Africa Club Championship 2022

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara Volleyball yakoreye amateka igera muri ½ cya Africa Club Championship 2022

Gisagara Volleyball yakoreye amateka igera muri ½ cya Africa Club Championship 2022

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.