Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda aravugwaho gufungishwa na mugenzi we bakoranaga ufite izina rikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Iradukunda Moses wamenyekanye kuri Isibo TV, aravugwaho kuba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha aho bivugwa ko yafunzwe bigizwemo uruhare na mugenzi we w’Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda bakoranaga kuri iyi Televiziyo y’imyidagaduro.

Iradukunda Moses wari umaze iminsi akora kuri imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro, yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Isibo TV mu kiganiro The Choice Lice yakoranaga n’abarimo Phil Peter na M. Irene.

Izindi Nkuru

Amaze amezi atanu asezeye kuri Isibo TV ariko ntihari hamenyekanye icyatumye asezera, bikaba byamenyekanye ko gifitanye isano n’iri fungwa rye.

Uwitwa Big Man ukora ibiganiro kuri YouTube, uvuga ko asanzwe ari inshuti ya Moses, mu kiganiro yagiranye YouTube Channel izwi nka JB Rwanda, yavuze ko uyu mugenzi we yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2022, akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.

Uyu munyamakuru avuga ko mugenzi we ubwo yakoraga ku Isibo TV yari asanzwe ari n’umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho, aho yahaye camera umukozi ufata amashusho akaza kuzibwa ategewe mu nzira n’abajura babanje kumukubita.

Big Man avuga ko iyo camera yari isanzwe ari iya Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter wakoranaga na Moses, bigatuma batajya imbizi.

Uyu Big Man avuga ko byatumye Moses afata icyemezo cyo gusezera, ati “Ariko asezera ari uko na bwo yari agiye kumufungisha bigapfa, ku nshuro ya kabiri noneho birabaye. Moses aravuga ati ‘ndakorana n’umuntu ugiye kumfungisha? Ahita asezera.”

Avuga ko Phil Peter yageze aho akavuga ko atagomba gurikirana ufata amashusho [Cameraman] ahubwo ko agomba gukurikirana uwari ushinzwe gucunga ibikoresho ari we Moses.

Uyu Moses nubwo yasezeye kuri Isibo TV ngo yakomeje guhamagazwa n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo agire ibyo abazwa kuri ubwo bujura bwa camera.

Uyu Big Man uzi amakuru y’ifungwa rya Moses avuga ko nyuma yuko atawe muri yombi ku wa Kane, uwo ufata amashusho [Cameraman] na we yamusanzemo bombi bakaba bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro ndetse ko ku wa Gatanu tariki 15 bitabye ubugenzacyaha ngo babazwe.

Avuga ko izo camera zikibwa, Phil Peter yishyuzaga Miliyoni 4 Frw ariko ubu akaba ari kwishyuza Miliyoni 7,5 Frw.

Ngo mbere uyu Phil Peter yaregaga uyu Moses mu izina rye ariko ubu yifashishije komanyi ye isanzwe ifite na YouTube Channel izwi nka The Choice Live kugira ngo ikirego cye kigire uburemere.

Moses yari asanzwe akorana na Phil Peter uvugwaho kumufungisha

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nadin Dusingizimana says:

    Anyway akazi nakubugenzacyahaa kbx

Leave a Reply to Nadin Dusingizimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru