• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye
Share on FacebookShare on Twitter

Augustin Matata Ponyo wagize imyanya mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo nsimburagifungo y’agahato.

Iki gihano gikubiye mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri DRC, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, kinateganya ko azamara imyaka itanu atemerewe kugira uburenganzira mu bya polituki no kwidegembya uko yishakiye.

Nanone kandi Urukiko Rukuru rwo rwahise rutegeka ko atabwa muri yombi byihuse kandi hagafatirwa imitungo ye yaba iyimukanwa n’itimukanwa kugira ngo hazaboneke ubwishyu bw’amafaranga aregwa kunyereza.

Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC hagati ya 2012 na 2016 ndetse akaba ari n’Umudepite ku rwego rw’Igihugu, ashinjwa kunyereza miliyoni 156,8 USD yagombaga gushyirwa mu kigega kigamije iterambere ry’icyanya cy’ubuhinzi cya Bukanga-Lonzo, mu Burasirazuba bwa Kinshasa, ndetse na miliyoni 89 USD aregwa kunyereza akoranye n’Umunya-Afurika y’Epfo, Globler.

Ni mu gihe bagenzi be baregwa hamwe, ari bo Deogratias Mutombo na Christo Grobler, bo bakatiwe imyaka itanu yo gukora na bo iyo mirimo y’agahato, ndetse no kwamburwa uburenganzira, mu gihe uyu Munya-Afurika y’Epfo we azanirukanwa burundu ku butaka bwa Congo Kinshasa.

Ubwo hasomwaga iki cyemezo cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, abaregwa bose, nta n’umwe wari uri mu Rukiko rwasomewemo iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri.

Urukiko ruvuga ko abaregwa bigwijeho imitungo irimo iyimukanwa n’itimukanwa bayikuye mu mari ya Leta banyereje, ndetse rutegeka ko yose ihita ifatirwa kugira ngo izatezwe cyamunara haboneke ubwishyu bw’amafaranga banyereje.

Ni mu gihe uru rubanza rwateje impagarara mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa, byumwihariko ahagarutswe ku budahangarwa bugombwa Depite Matata Ponyo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, Vital Kamerhe, yavuze ko ibi bihabanye n’Itegeko Nshinga, aho yavuze ko Matata Ponyo atari akwiye gucirwa urubanza atabanje kwamburwa ubudahangarwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 10 =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Next Post

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.