Umunyarwanda uvuye muri Congo ahavuzwe ko M23 yishe abaturage 130 agaragaje ukuri guhabanye n’ibyatangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza wari mu itsinda ryagiye muri Kishishe muri DRC ahahimbwe ikinyoma ko M23 yishe abaturage 131, yavuze ko ibyavuye mu bushashatsi n’icukumbura bakoze bihabanye n’ibyatangajwe na Guverinoma ya kiriya Gihugu na MONUSCO, agaragaza umubare nyakuri w’abaturage baguye muri aka gace.

Uyu munyamategeko usanzwe ari n’umusesenguzi mu bya politiki, mu kiganiro cyatambutse kuri RBA twifashishije mu kwandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, yavuze ko ubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na MONUSCO bagaragaza ko muri Kishishe hapfuye abaturage benshi bishwe na M23, yagerageje gushaka amakuru y’imvaho kuri ubu bwicanyi ariko akayabura.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye yandikira Guverinoma ya Congo abaza amakuru arambuye kuri abo bantu biciwe Kishishe, ikamuha igisubizo gififitse ngo “Ngo urabona…”

Yanandikiye MONUSCO yo imusubiza ko nubwo yashyize hanze raporo ivuga ko muri Kishishe hiciwe abaturage 131 ariko yabikoze idafite inkuru y’impamo, ngo ibasubiza igira iti “Twebwe twabonye imibare ivugwa tuyigenderaho.”

Gatete uvuga ko atiyumvishaga uburyo umutwe wa M23 usanzwe urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, wakwica bene wabo, akiyemeza we na bagenzi be kujya kwishakira amakuru mpamo kuri ubu bwicanyi.

Ubwo bajyaga kujya muri Kishishe, basabye M23 ko yabarindira umutekano kuko ari yo igenzura aka gace, ndetse ikanabibemerera.

Agaruka ku byagaragajwe n’ubushashatsi n’ikusanyamakuru byabo, yagize ati “Abantu bapfuye muri rusange ni abantu 19 barimo umunani (8) b’abasivile ariko na bo si abasivile kuko ni ho FDLR ituye, abagore bayo ni ho batuye…”

Yakomeje agira ati “Abandi 11 ni abarwanyi ba FARDC n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai. Abo umunani bagiye bashyingurwa imbere y’ingo zabo naho abarwanyi 11 bo bashyinguwe mu mva eshatu, imwe ishyingurwamo bane indi ishyingurwamo bane naho indi ishyingurwamo batatu.”

Mu makuru yari yatangajwe mbere, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yavuga ko hapfuye abantu 300 mu gihe MONUSCO yo yavugaga ko hapfuye abantu 131, gusa izi mpande zombi nta na rumwe rwigeze rwigerera muri aka gace ka Kishishe nkuko byakozwe n’iri tsinda ririmo Umunyamategeko w’Umunyarwanda.

Me Gatete yavuze ko batunguwe n’ibyo babwiye n’abaturage ba Kishishe ko bihabanye n’ibyatangajwe na Guverinoma ya DRC ndetse na MONUSCO bavugaga ko M23 yishe abana, abagore n’abagabo ngo irangije ishimuta abagore n’abana.

Ati “Mu byukuri nta mwana n’umwe wigeze upfa Kishishe, nta mugore n’umwe wapfuye Kishishe nta nzu n’imwe yigeze itwikwa, nta muntu wigeze ashimutwa, nta muntu wafashwe ku ngufu.”

Avuga ko hari n’ibibazo babazaga abaturage bakabahindura abasazi kuko bumva ari ubwa mbere bumvise ayo makuru mu matwi yabo, kandi ko ntawavuga ko ibyo bavuze baba barabitewe n’igitutu cyo kuba bararebaga abarwanyi ba M23 kuko uwabazwaga yajyanwaga ahantu hiherereye, agatanga amakuru yisanzuye.

Yavuze ko abaturage bose baganiriye bashimiraga umutwe wa M23 kuko kuva wacunga aka agace, babonye amahoro ndetse ko bavugaga ko bafite impungenge ko igihe uyu mutwe uzaba wahavuye bazagirirwa nabi n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai ndetse n’abasirikare ba FARDC.

Agaruka kuri ariya makuru anyuranye n’ukuri yatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Me Gatete yavuze ko iki Gihugu cyayashyize hanze kigamije kuyobya uburari kubera ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yayahuje n’igitabo kiswe ‘Livre Blanc’ giherutse gusohorwa na Guverinoma y’iki Gihugu, avuga ko igitabo nk’iki cyanasohowe n’ubutegetsi bwariho butegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu rwego rwo kuyobobya uburari ku mahano bwateguraga ari na cyo cyatumye ubutegetsi bwa Kinshasa bugenda muri uwo mujyo.

Me Gatete mu minsi ishize yari muri Kishishe

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tumusiime Fred says:

    Urumva wavugikyi ?
    Niko wavuga nyine gusa
    Uwakoherezayo utari kuruhande rwu Rwanda cg urwa
    Congo niwe wavuga ukuri..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru