Umunyarwandakazi yahawe inshingano zikomeye ku guhangana n’ikibazo cyugarije Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata yashyizwe muri Komite y’abajyanama ba Perezida w’Inama ya COP 28 y’Umuryango w’Abibumbye iziga ku mihindagurikire y’ibihe, izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Dr. Agnes Kalibata usanzwe ayobora Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi rya AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa), asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi.

Izindi Nkuru

Yashyize muri komite ngishwanama ya Perezida w’inama izwi nka COP28 (Conference of the Parties) igiye kuba ku nshuro ya 28 y’umuryango w’Abibumbye, izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

COP28 ni inama izahuriza hamwe Ibihugu na Guverinoma zitandukanye, imiryango inyuranye, n’abafatanyabikorwa baturutse ku Isi inyuranye, bagamije gushaka umuti wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Nk’umwe mu bagize Komite ngishwanama ya Perezida wa COP28, Dr Kalibata azagira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Azaba ari umwe mu bazategura imishinga, aho azaba afite inshingano zinyuranye zirimo gukorana n’amatsinda, ndetse n’inzego zizashyirwaho, n’inzobere, mu bizaba bigamije gufasha abahinzi ndetse n’abakora mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, hibandwa ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga kuri uyu mwanya yahawe, Kalibata yagize ati “Nishimiye kuba umwe mu bagize Komite njyanama ya Perezida wa COP28. Ubu ntakintu gikenewe cyane nko gukorera hamwe mu guhuza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Dr Agnes Kalibata

Dr Agnes Kalibata yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ari kimwe mu bibazo bifite umuruduko uri hejuru biri kugira ingaruka ku Isi.

Ati “Rero bizantera imbaraga zo gukorana n’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa mu gushaka umuti w’iki kibazo gikomeye. Nzaboneraho gusangiza ubunararibonye bwanjye ndetse no gukorana n’abandi bagize Komite kugira ngo tugere ku musaruro ushimishije.”

Kalibata kandi ni umwe mu bagize uruhare mu itegurwa ry’Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri 2021 yigaga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa.

Yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri 2008 kugeza muri 2014.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru