Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yirukanye umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’iki Gihugu, amuziza kwiba umuceri ugenewe kuribwa n’abandi bo mu nzego z’umutekano z’iki Gihugu.
Uwirukanywe ni Colonel de Police NIJIMBERE Gérard nk’uko bigaragaza n’itera rya Perezida w’u Burundi ryasohotse tariki 19 Gashyantare 2026.
Ingingo ya mbere y’iri teka rya Perezida wa Repubulika, rivuga ko “Colonel de Police NIJIMBERE Gérard” ufite nimeri ya polisi ya OPN 0403 “yirukanywe muri Polisi y’Igihugu cy’u Burundi kubera kwiba umuceri wagenewe abasirikare.”
Muri iri teka, kandi bivugwa ko iki cyemezo cyafatiwe Colonel de Police NIJIMBERE Gérard cyamenyeshejwe Ministeri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Iterambere n’Umutekano rusange.

Abo mu nzego z’umutekano zo mu Burundi, basanzwe bafite inshingano zo hejuru, bakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse, irimo n’iyi yo kwiba ibyagenewe bagenzi babo.
Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi imitegekere y’iki Gihugu, bavuga ko Perezida Ndayishimiye yagerageje guhangana n’abo bantu bijandika mu migirire mibi nk’iyi.
Uyu mupolisi yirukanywe, mu gihe bivugwa ko abo mu nzego z’umutekano z’u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barembejwe n’inzara, kuko batakigemurirwa ibiribwa.
Abo bo mu nzego z’umutekano barimo n’abapolisi, barimo abari mu bice bya Minembwe no bindi bice b’imisozi miremire mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10










