Umusaruro ushimishije wa MTN Rwanda: Yungutse miliyari 27Frw, abayikoresha biyongereyeho 451.000,…

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete icuruza serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga, ya MTN Rwanda PLC yatangaje umusaruro wayo mu gihembwe cya mbere cya 2023, birimo kuba abakoresha umurongo wayo bariyongereyeho ibihumbi 451, ndetse ikaba yarabonye inyungu ya miliyari 27 Frw.

Iyi mibare ni iy’ibyagezweho na MTN Rwanda mu gihembwe cya mbere cyarangiye tariki 31 Werurwe 2023, igaragaza ko abakoresha umurongo w’iyi sosiyete bageze kuri Miliyoni 6,9 nyuma yo kwiyongeraho abashya 451.000 babonetse muri iki gihembwe.

Izindi Nkuru

MTN kandi ivuga ko abakoresha ikoranabuhanga ryo kohererezanya amafaranga rya MoMo, biyongereyeho ibihumbi 646, ubu bakaba bageze kuri miliyoni 4,4.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ku bigo byo hejuru ryazamutse kuri 19,3% ugereranyije n’ukwezi kwa Werurwe 2022, ryatumye ibyinjijwe na serivisi za MTN byiyongeraho 14,9% kuko habonetse urwunguko rwa Miliyari 58,4 Frw harimo imisoro ndetse n’ibindi byose, aho inyungu yabonetse yabaye Miliyari 27 Frw ukuyemo ibyo bindi byose, bituma inyungu izamukaho 9,4%.

Iyi nyungu yabonetse irimo izamuka rya 22,2% ku ma-unites ya internet na serivisi za Mobile Money, mu gihe serivisi z’ama-unites yo guhamagara yazamutse kuri 43,3%, aho yagabanutseho 1%.

Mark Nkurunziza, umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, yavuze ko iyi mibare y’ibyagezweho muri iki gihembwe cyasojwe tariki 31 Werurwe, bigaragaza izamuka rishimishije, kuko inyungu yabonetse hakuwemo ibindi byose, yazamutseho 9,4 %.

Yagize ati “Ibi bishimangira izamuka ry’ibikorwa by’ubucuruzi mu gukomeza gufasha abantu kuvugana bizatuma tunazamura ku rundi rwego ikoranabuhanga rya 4G.”

Ubucuruzi bwa Mobile Money bwagaragaje imbaraga nyinshi, aho amafaranga yabuvuyemo yikubye kabiri akazamuka kuri 43,3%, burimo ubwo kohererezanya amafaranga kuri iri koranabuhanga ndetse n’uburyo bwo kugura ama-unites, ndetse no kwishyurana.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Twishimiye kugaragaza umusaruro w’igihembwe cyacu cya mbere cya 2023, kibaye icya mbere cy’izamuka rinini ndetse no kunguka abafatabuguzi benshi. Twashimishijwe n’umusaruro wacu, bigaragaza ubushobozi bwacu bw’intego zacu z’ibanze ndetse bituma tubasha kureba imbere h’ubucuruzi bwacu.”

Mapula Bodibe yavuze ko uretse ibibazo byugarije ishoramari rigari nk’iri, ariko iyi sosiyete ya MTN Rwanda yifuza gutanga umusansu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda, kandi ko buri Muturarwanda akwiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo guhamagarana n’irya internet.

Ati “Turacyafite umuhate n’imbaraga byo guhanga indangagaciro kandi tuzakomeza kuzana udushya muri buzinesi yacu, tunarushaho kubaha abakiliya, abanyamigabane n’abafatanyabikorwa bacu.”

Iyi sosiyete kandi ikomeza kugaragara mu bikorwa bifasha kuzamura imibereho y’abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, aho muri Werurwe uyu wa mwaka wa 2023, yifatanyije n’Akarere ka Kicukiro mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, ahatangijwe gahunda yo gukangurira urubyiruko kwita ku bidukikije, ndetse ikaba yaranatanze miliyoni 50 Frw muri gahunda yo kubaka ubusitani mu mushinga wo gukomeza kwita ku bidukikije.

Mu biteganyijwe gukorwa n’iyi sosiyete ya MTN Rwanda, harimo gutangiza umuyoboro wa Internet inyaruka cyane ya 4G mu Gihugu hose, izatangizwa mu gihembwe gitaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru