Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusaruro ushimishije wa MTN Rwanda: Yungutse miliyari 27Frw, abayikoresha biyongereyeho 451.000,…

radiotv10by radiotv10
09/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Umusaruro ushimishije wa MTN Rwanda: Yungutse miliyari 27Frw, abayikoresha biyongereyeho 451.000,…
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete icuruza serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga, ya MTN Rwanda PLC yatangaje umusaruro wayo mu gihembwe cya mbere cya 2023, birimo kuba abakoresha umurongo wayo bariyongereyeho ibihumbi 451, ndetse ikaba yarabonye inyungu ya miliyari 27 Frw.

Iyi mibare ni iy’ibyagezweho na MTN Rwanda mu gihembwe cya mbere cyarangiye tariki 31 Werurwe 2023, igaragaza ko abakoresha umurongo w’iyi sosiyete bageze kuri Miliyoni 6,9 nyuma yo kwiyongeraho abashya 451.000 babonetse muri iki gihembwe.

MTN kandi ivuga ko abakoresha ikoranabuhanga ryo kohererezanya amafaranga rya MoMo, biyongereyeho ibihumbi 646, ubu bakaba bageze kuri miliyoni 4,4.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ku bigo byo hejuru ryazamutse kuri 19,3% ugereranyije n’ukwezi kwa Werurwe 2022, ryatumye ibyinjijwe na serivisi za MTN byiyongeraho 14,9% kuko habonetse urwunguko rwa Miliyari 58,4 Frw harimo imisoro ndetse n’ibindi byose, aho inyungu yabonetse yabaye Miliyari 27 Frw ukuyemo ibyo bindi byose, bituma inyungu izamukaho 9,4%.

Iyi nyungu yabonetse irimo izamuka rya 22,2% ku ma-unites ya internet na serivisi za Mobile Money, mu gihe serivisi z’ama-unites yo guhamagara yazamutse kuri 43,3%, aho yagabanutseho 1%.

Mark Nkurunziza, umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, yavuze ko iyi mibare y’ibyagezweho muri iki gihembwe cyasojwe tariki 31 Werurwe, bigaragaza izamuka rishimishije, kuko inyungu yabonetse hakuwemo ibindi byose, yazamutseho 9,4 %.

Yagize ati “Ibi bishimangira izamuka ry’ibikorwa by’ubucuruzi mu gukomeza gufasha abantu kuvugana bizatuma tunazamura ku rundi rwego ikoranabuhanga rya 4G.”

Ubucuruzi bwa Mobile Money bwagaragaje imbaraga nyinshi, aho amafaranga yabuvuyemo yikubye kabiri akazamuka kuri 43,3%, burimo ubwo kohererezanya amafaranga kuri iri koranabuhanga ndetse n’uburyo bwo kugura ama-unites, ndetse no kwishyurana.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Twishimiye kugaragaza umusaruro w’igihembwe cyacu cya mbere cya 2023, kibaye icya mbere cy’izamuka rinini ndetse no kunguka abafatabuguzi benshi. Twashimishijwe n’umusaruro wacu, bigaragaza ubushobozi bwacu bw’intego zacu z’ibanze ndetse bituma tubasha kureba imbere h’ubucuruzi bwacu.”

Mapula Bodibe yavuze ko uretse ibibazo byugarije ishoramari rigari nk’iri, ariko iyi sosiyete ya MTN Rwanda yifuza gutanga umusansu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda, kandi ko buri Muturarwanda akwiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo guhamagarana n’irya internet.

Ati “Turacyafite umuhate n’imbaraga byo guhanga indangagaciro kandi tuzakomeza kuzana udushya muri buzinesi yacu, tunarushaho kubaha abakiliya, abanyamigabane n’abafatanyabikorwa bacu.”

Iyi sosiyete kandi ikomeza kugaragara mu bikorwa bifasha kuzamura imibereho y’abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, aho muri Werurwe uyu wa mwaka wa 2023, yifatanyije n’Akarere ka Kicukiro mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, ahatangijwe gahunda yo gukangurira urubyiruko kwita ku bidukikije, ndetse ikaba yaranatanze miliyoni 50 Frw muri gahunda yo kubaka ubusitani mu mushinga wo gukomeza kwita ku bidukikije.

Mu biteganyijwe gukorwa n’iyi sosiyete ya MTN Rwanda, harimo gutangiza umuyoboro wa Internet inyaruka cyane ya 4G mu Gihugu hose, izatangizwa mu gihembwe gitaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − nine =

Previous Post

Tumenye byinshi bitavuzwe ku itandukana ry’itsinda ryakundwaga na benshi muri muzika Nyarwanda

Next Post

DRCongo: Havumbuye imirambo myinshi mu gace kahozemo umutwe udahwema kwica abaturage urw’agashinyaguro

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Havumbuye imirambo myinshi mu gace kahozemo umutwe udahwema kwica abaturage urw’agashinyaguro

DRCongo: Havumbuye imirambo myinshi mu gace kahozemo umutwe udahwema kwica abaturage urw'agashinyaguro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.