Umushinwa ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza cyangwa kugura inyamaswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma yo gufatanwa intozi 2 000 zo mu bwoko bwa ‘queen garden’ yavuze ko yaziguze n’Umunyakenya ibihumbi 10 by’amashilingi ya Kenya (arenga 110 000Frw) ku ntozi 100.
Uyu Mushinwa witwa Zhang Kequn yafatiwe ku kibuga cy’indege i Nairobi mu cyumweru gishize nyuma yuko atahuweho kuba yari afite igifurumba kirimo intozi nyinshi nzima, aho imwe yari iri mu gakoreshao kayo kabugenewe.
Yasanganywe intozi 2 000 zo mu bwoko bwa queen garden. Ubwoko bw’izi ntozi, burihariye aho zishobora kumara imyaka 15, zikifashishwa mu kororoka k’utu dusimba.
Izi ntozi kandi zivugwaho kuba hari abazitunga nk’amatungo yo mu rugo nk’umurimbo ku Mugabane w’u Burayi n’uwa Asia.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu Mushinwa Zhang yagezwaga imbere y’Urukiko i Nairobi, yavuze ko ziriya ntozi, yaziguze amafaranga agera ku bihumbi 10 mu mashilingi ya Kenya (agera ku bihumbi 112 Frw) ku ntozi 100.
Bivuze ko zose hamwe uko ari intozi 2 000, yaba yaraziguze ibihumbi 200 by’amashilingi, ni ukuvuga arenga miliyoni 2 Frw.
Ubuyobozi bwa Kenya bwakunze kuburirwa ko muri iki Gihugu hakorerwa ubucuruzi bukomeye bw’izi ntozi zo mu bwoko bwa garden, zijyanwa i Burayi bo muri Asia, aho abazijyana, bazitunga nk’amatungo yo mu ngo.
Ubuyobozi bwa Kenya ntibwatangaje niba turiya dusimba twafatanywe uyu Mushinwa Zhang yari atujyanye mu Gihugu akomokamo cy’u Bushinwa, gusa imizigo ye yariho ibirango ko byerecyejeyo.
Umunyakenya Mwangi wagarutsweho ko ari we wari waguze n’uyu Mushinwa ziriya ntozi, akurikiranyweho ikindi cyaha, nyuma yo gushanganwa izindi ntozi nyinshi nzima.
Aba bagabo bombi baburana bahakana ibyaha bashinjwa. Umunyamamtegeko wa Zhang witwa David Lusweti yavuze ko umukiliya we atari azi ko biriya bigize icyaha. Zhang na Mwangi bazasubira imbere y’Urukiko tariki 27 Werurwe 2026.
Muri Gicurazi umwaka ushize, Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe abagabo bane n’ihazabu ya $7,700 (miliyoni 11 Frw) na bwo kubera kugerageza gucuruza intozi zo muri buriya bwoko.
RADIOTV10










