Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umukinnyikazi wa filimi wamenyekanye yagarutse mu Rwanda akihagera agaragaza amarangamutima y’urukumbuzi

Umukinnyikazi wa filimi wamenyekanye yagarutse mu Rwanda akihagera agaragaza amarangamutima y’urukumbuzi

Mutoni Assia wamamaye mu gukina filimi nyarwanda byumwihariko uzwi mu y’uruhererekane ya Seburikoko, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine agiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mukinnyikazi wa filimi uzwi mu zinyuranye nka Seburikoko, Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, na City Maid, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe ahagana saa saba.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Mutoni yakiriwe n’abarimo abasanzwe bazwi muri sinema nyarwanda, barimo Nyambo Jesca na we uri kwamamara mu mwuga wo gikina filimi.

Yakiriwe kandi n’abarimo inshuti ze n’abavandimwe, n’umubyeyi we [Nyina] yakubise amaso, akarira amarira y’ibyishimo kubera urukumbuzi yari amufitiye.

Mutoni Assia yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugabo we Uwizeye Mohammed ndetse n’abana babo babiri bibarukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu wamamaye mu gukina Filimi Nyarwanda, agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine agiye gutura muri America, dore ko yerecyejeyo muri 2022 asanzeyo umugabo we wari usanzwe utuyeyo.

Yagaragaje urukumbuzi yari afitiye abarimo umubyeyi we

Photo/Igihe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =