• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in AMAHANGA
0
Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo muri Uganda w’imyaka 21 y’amavuko, yakatiwe gufunguwa amezi 32 ahamijwe gutuka Perezida Yoweri Museveni, abinyujije mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Uyu musore witwa Emmanuel Nabugodi yasomewe icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Mbere nyuma yuko yari yaburanye mu cyumweru gishize anemera ibyaha bine yakekwagaho birimo gukoresha imvugo z’urwango ndetse no kwandagaza Perezida w’Igihugu.

Uyu Nabugodi yakoreshaga urubuga nkoranyambaga rufite abamukurikira ibihumbi 20, aho yatangaje amashusho yatumye ajyanwa mu rukiko aho yavugaga amagambo yo kubahuka Museveni.

Ni mu gihe amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, akomeje kwamagana ibi bihano bihabwa abantu nk’aba, avuga ko ari uguhonyora uburenganzira bw’abantu bwo kwisanzura mu gutanga ibitegerezo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, uwitwa Edward Awebwa na we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu kubera ibyaha nk’ibi byahamijwe Nabugodi, aho na we yari yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Abandi bantu batatu na bo bategereje kuburanishwa kubera ibyaha bashinjwa gukorera ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Umucamanza w’Urukiko rwa Entebbe, Stellah Maris Amabilis yasomaga icyemezo ku byaha byashinjwaga Nabugodi, yavuze ko iki gihano cyo gufungwa amezi 32 ari nka gasopo yo guha abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abantu barimo na Perezida.

Yagize ati “Urukiko rwizeye ko igihe uwahamijwe icyaha azaba asohotse muri Gereza, azaba yarabonye isomo ko kwibasira abantu abyita gutangaza amakuru, ari bibi.”

Umucamanza kandi yavuze ko uyu wakatiwe, afite ibyumweru bibiri (iminsi 14) yo kujurira iki cyemezo cyo gufungwa amezi 32.

Yahanwe hagendewe ku itegeko ryo muri 2022 ritavuzweho rumwe, rivuga ku guhana abakoresha nabi mudasobwa, aho iri tegeko rivuga ko umuntu wandika, wohereza cyangwa ukwirakwiza amakuru akoresheje mudasobwa, byibasira cyangwa bitesha agaciro cyangwa asaba umuntu ruswa, cyangwa amwibasira agendeye ku bwoko, idini cyanwa igitsinda cye, aba akoze icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seventeen =

Previous Post

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Next Post

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.