Umutoza wa Kiyovu yavuze kuri Okwi na Mutyaba bivugwa ko banze gukina kubera amafaranga bafitiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yemeza ko abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda, Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba batakinaga kubera imvune atari ikibazo cy’amafaranga nk’uko byavuzwe.

Aba ba rutahizamu bashya babiri ba Kiyovu Sports ntabwo bagaragaye mu mikino y’umunsi wa 5 n’uwa 6, bivugwa ko hari amafaranga bagombwaga n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports batahawe yasigaye ubwo bagurwaga.

Izindi Nkuru

 

Nubwo byavugwaga gutya ariko hari n’andi makuru yavugaga ko aba bakinnyi bafite ibibazo by’imvune.

Ku munsi w’ejo bakina ba Rayon Sports, Emmanuel Okwi yaje kugaragara mu kibuga ni mu gihe mugenzi we, Muzamir Mutyaba we atigeze akina.

Nyuma y’uyu mukino Kiyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umutoza Haringingo Francis yavuze ko aba bakinnyi impamvu batabonetse mu mikino itambutse ari ukubera ikibazo cy’imvune.

Ati “Okwi na Mutyaba bari barababaye, navuga ko bagarutse ntabwo hashize iminsi myinshi ariko turebye imyitozo twakoze, Okwi twasanze ari we witeguye kuba yakina.”

 

Yakomeje avuga ko Muzamir Mutyaba yakize ndetse yatangiye imyitozo ko mu minsi ya vuba na we azagaruka mu kibuga nk’ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru