Umutwe wa FRN, wasimbuye AFC/M23, wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko uruhande bahanganye rukomeje kugaba ibitero bihitana inzirakarengane z’abasivile nyuma yuko rubigabye mu bice bya Minembwe byari biyobowe n’abarwanyi ba FDLR, imitwe ya Maï-Maï n’abacancuro b’abanyamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, ku wa Mbere, uyu mutwe wavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero mu rukerera rwo ku wa Mbere, ahagana saa munani z’ijoro, mu duce twa Nyamabuguma, Rugezi no mu nkengero zaho.
FRN yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo indege zitagira abapilote, zizwi nka kamikaze drones, ndetse n’intwaro ziremereye.
Uyu mutwe wavuze ko abarwanyi ba FDLR, imitwe ya Maï-Maï n’abacancuro b’abanyamahanga bari ku isonga muri ibyo bitero.
Mu butumwa bwayo, FRN yavuze ko ishaka ko Abanyekongo n’umuryango mpuzamahanga bamenya ubukana bw’ibikorwa bya gisirikare ivuga ko bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili.
Yagize iti “FRN iramenyesha Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga guhamya ko urugomo rukomeje guhitana abantu, rukorerwa abaturage b’abasivili n’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Uyu mutwe wibukije ko kurinda abasivili ari inshingano y’ibanze kandi utagomba kwirengagizwa, ugasaba ko hafatwa ingamba zigamije kurokora ubuzima bw’abantu.
Iri tangazo rije mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo mu burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kugaragara amakimbirane yitwaje intwaro n’ibitero bituma abaturage bahangayika.
Ibi bitero bikomeje kubaho nyuma yuko havutse umutwe mushya wa FRN wasimbuye Ihuriro AFC/M23, aho uyu mutwe mushya uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wiyemeje gusubiza ku murongo Igihugu avuga ko cyoretswe na Felix Tshisekedi wamusimbuye.
Abahoze ari abayobozi ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, Betrand Bisimwa na Maj Gen Sultani Makenga, na bo bari mu buyobozi bw’uyu mutwe.
RADIOTV10