Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe uherutse kurekurwa nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse, avuga ko atarakira ko ari mu buzima busanzwe, kuko ajya anacikwa akabwira umugore we ati “Hano i Mageragere bigenda gutya na gutya.”
Apôtre Yongwe yafunguwe mu cyumweru gishize, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ariko agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 750.
Ni nyuma n’igice cy’umwaka afunzwe, kuko yatawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2023, aho yari afungiye mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere.
Uyu mukozi w’Imana, avuga ko mu cyumweru kimwe amaze hanze, atarakira ko yafunguwe. Ati “Nk’ubu hari igihe mba ndi kuganira na madamu, nkamubwira nti ‘abantu nkatwe dufunze hano i Mageragere rero bigenda gutya na gutya’ cyangwa ukumva urabyutse mu gitondo ukavuga uti ‘ese ubu kuri visite ni inde uzaza kunsura?’ kandi ndi mu rugo.”
Yongwe avuga ko nubwo atarakira ko yasohotse, ariko yasohokanye imishinga migari yo gukomeza gukorera Imana mu kazi ke k’ivugabutumwa.
Ati “Nk’Umukozi w’Imana ngomba gukomera, ngomba kugera kure, ngomba guhindura ibintu mu gihe gitoya kandi naje nyine.”
Amaturo yafungiwe ntazabura kuyarya
Ku bijyanye n’amaturo ari na yo afitanye isano n’ifungwa rye, Apôtre Yongwe avuga ko atazabura gukomeza kuyakira, ahubwo ko ikizahinduka ari uburyo yayakiraga.
Ati “Ntabwo Leta yakuyeho amaturo ahubwo natangwe mu nzira nziza, n’umuntu natanga ituro namenye ko ituro arituye Imana atarituye Pasiteri. Pasiteri na we narya ya maturo, nayarye asengere intama anazikunde hanyuma akore inshingano zabo.”
Uyu muvugabutumwa avuga ko atari we wenyine urya amaturo, ahubwo ko ari we wabyemeraga akanabivuga mu itangazamakuru, ariko ko ubu “ninarirya sinzavuga ko naririye.”
RADIOTV10