Umuyobozi mukuru wa NESA yijeje abarimu bakosoye ibizamini ko igihe cyo kubahemba cyegereje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri biri imbere.

Ibi bije nyuma y’uko aba barimu bakomeje kuvuga ko bakeka ko amafaranga bakoreye ari gucuruzwa.

Izindi Nkuru

Abarimu bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko ukwezi kurenga gushize bakosoye ibizamini bya Leta, ariko bakaba batarishyurwa.

Umwe yagize ati “Twarakosoye none tumaze ukwezi kurenga bataraduha ayo twakoreye, biteye agahinda rwose, kandi batwizezaga ko tuzarangiza bayaduha”

Aba barimu kandi bavuga ko babangamiwe no kuba Umwarimu SACCO ibakata 3% by’inyungu iyo batse umusogongero kuri aya mafaranga bakosoreye.

Undi nawe yagize ati “Kugira ngo batwikize badusabye ko twajya kwaka amafaranga mu mwarimu SACCO ariko dutungurwa no kuba badusaba gufata 75% nayo bagakataho 3% , ubuse amafaranga y’ikiraka bayakata bate?”

Bamwe muri aba barimu bavuga ko babajwe no kuba batazabona amafaranga y’ishuri y’abana babo kandi nyamara Leta ibafitiye ayo bakosoreye.

Umwe ati “Nkanjye abana banjye baratsinze ndasabwa ibihumbi hafi magana ane ndayakura he? ubwo Ngiye kubajyana muri 9 years na 12years nta yandi mahitamo mfite kandi nakoreye leta bandimo hafi ibihumbi magana ane ariko ni ukuzayabona Yesu agarutse “

Undi nawe avuga ko bifuza ko nk’uko bakora akazi neza kandi ku gihe, NESA yajya ibahembera ku gihe kugira ngo badahura n’ibibazo by’ubukene nk’ibirimo kubabaho kandi barakoze.

Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard avuga ko NESA yakoze ibishoboka byose ngo igihe abarimu bategerereza aya mafaranga kigabanuke. Agatanga icyizere ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri aya mafaranga azaba yageze kuri ba nyirayo.

Ati “Turabumva ko ari ikibazo ariko NESA twakoze ibishoboka byose ngo twishyurire ku gihe ariko ni akazi katoroshye ariko twakoze ibishoboka byose ubu lisiti twazishyikirije Minisiteri y’imari n’igenambigambi niyo igomba kwishyura, bihangane mu byumweru bibiri cyangwa kimwe tuzaba twabishyuye”

Abarimu bakosoye ibizamini bya leta bararenga ibihumbi icyenda. Amafaranga yose hamwe bagomba guhembwa uyu mwaka abarirwa muri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Dr. Bahati abisobanura. Buri mukosozi ahembwa hakurikijwe umubare w’amakayi y’ibizamini yakosoye.

Inkuru ya Juventine Muragijemariya/Radio&Tv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru