Hamenyekanye impamvu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yirukanywe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kambogo Ildephonse wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kashegeshwe n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, yakuwe ku mirimo na Njyanama y’aka Karere kubera kutuzuza neza inshingano ze zirimo izo kurengera abaturage. Perezida wa Njyanama yemereye RADIOTV10 ko hafashwe iki cyemezo, anatangaza icyatumye gifatwa.

Amakuru yo kuba Kambogo Ildephonse atakiri Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yatangiye gucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi, aho bamwe bavugaga ko yeguye.

Izindi Nkuru

Abagarukaga ku iyegura rya Kambogo, bavugaga ko bishingiye ku kuba ataritwaye neza mu gucunga ibibazo biherutse kwibasira aka Karere by’Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba inabarizwamo aka Karere ka Rubavu yayoboraga.

Amakuru aturuka ahizewe yageze kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, avuga ko Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ari yo yafashe icyemezo cyo guhagarika Kambogo Ildefonse.

Ni umwanzuro ushingiye ku kuba uyu wari Umuyobozi w’aka Karere, Kambogo Ildefonse atarabashije kuzuza inshingano ze zirimo no kurengera abaturage.

Perezida w’Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Ignace Habimana yemereye RADIOTV10 ko hafashwe iki cyemezo cyo kwirukana Kambogo Ildephonse wari Umuyobozi w’Akarere.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na RADIOTV10, Kabano yagize ati “Ni byo. Ntabwo inshingano ze yashoboye kuzishyira mu bikorwa nk’uko biteganyijwe.”

Muri iki kiganiro twagiranye na Dr Kabano Ignace Habimana muri iki gitondo, yavuze ko nta masaha abiri arashira hafashwe iki cyemezo, ku buryo mu masaha macye ari imbere haza gusohoka itangazo rivuga birambuye kuri iki cyemezo cyafashwe n’Inama ya Njyanama.

Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byahitanye Abanyarwanda 130, barimo 26 bo muri aka Karere ka Rubavu.

Mu nkuru zatambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10 zavugaga kuri ibi biza, bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibi biza b’i Rubavu, bavuze ko batigeze bitabwaho ngo barengerwe nkuko bikwiye, kuko hari abaraye hanze.

Bamwe mu babuze ababo, na bo bavugaga batafashijwe gushyingura ababo mu buryo buboneye, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yari yabasezeranyije ko ibyangombwa byose bikenerwa biri mu bushobozi bwayo, izabiha aba baturage.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru