Umwanya w’u Rwanda mu Bihugu 10 bya mbere ku Isi byugarijwe n’itumbagire ry’ibiciro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki y’Isi yagaragaje ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kanama uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa ku masoko byarushijeho gutumbagira byumwihariko mu Bihugu bikennye, aho Zimbabwe iri ku mwanya wa mbere ku Isi mu gihe u Rwanda na rwo ruri ku mwanya wa cyenda (9) ku Isi.

Uru rutonde rw’Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigaragaramo itumbagira ry’ibiciro ry’ibiribwa, ruyobowe na Zimbabwe, aho izamuka riri kuri 353%, igakurikirwa na Lebanon iri ku 198%, Venezuela ikaza ku mwanya wa gatatu aho izamuka riri ku 131%.

Izindi Nkuru

U Rwanda ruri ku mwana wa cyenda (9) aho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryageze kuri 34% rukaba runganya na Ghana na yo ifite izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riri kuri 34%.

Banki y’Isi, ivuga ko hagati y’ayo mezi ya Gicurasi na Kanama 2022, mu Bihugu byinshi bikennye (low-income) n’ibifite ubukungu buringaniye (middle-income) izamuka ry’ibyo biciro by’ibiribwa ryakomeje gutumbagira.

Mu Bihugu bikennye cyane, iryo zamuka ryageze kuri 88,2% naho mu bifite ubukungu burinaniye ku gipimo cyo hasi rikaba ryarageze kuri 91,1% mu gihe mu Bigugu bifite ubukungu buringaniye ku gipimo cyo hejuru ryageze kuri 93%.

Banki y’Isi, igaragaza ko ibiciro bya bimwe mu biribwa byazamutse birimo nk’ingano, ibigori n’umuceri, byazamutse cyane muri Nzeri 2022 aho mu Bihugu bikennye byazamutse kuri 20%, mu bifite ubukungu buringanire bikazamuka kuri 29% naho mu bifite ubukungu bwo hejuru bikaba byarazamutseho 8%, ugereranyije na Nzeri 2021.

Igaragaza zimwe mu mpamvu zatumye ibi biciro bitumbagira zirimo ibura ry’imvura ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Banki y’Isi kandi ivuga ko n’intambara yo muri Ukraine yagize ingaruka ku bucuruzi, byanatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku masoko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru