Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ines Mpambara, yagenewe igihembo cy’Umuyobozi mwiza muri za Guverinoma (Best Distinguished Government Official) cyatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Ni igihembo yagenewe mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hari hateraniye Ihuriro rizwi nka Sharjah Government Communication Forum, risanzwe rihuriza hamwe abakora mu bijyanye n’itumanaho muri za Guverinoma.

Ines Mpambara yagenewe iki gihembo, nyuma y’uko yari yashyizwe mu bagihataniraga hagendewe ku bunararibonye mu gusangizanya ibitekerezo kuri gahunda za Guverinoma.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, avuga ko “Kuri uyu wa 05 Nzeri, igihembo ‘Best Distinguished Government Official’ cyagenewe Minisitiri muri Primature Ines Mpambara, cyakirwa na Amb. John Mirenge.”

Ines Mpambara mu kwezi gushize ubwo yari agiye kurahira kongera kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda

Ines Mpambara winjiye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe muri 2020 nka Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho, dore ko yanayoboye Ishuri ry’Itangazamakuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yarabaye n’umwarimu muri iyi kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Mbere yo kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, Ines Mpambara yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu kwezi k’Ukuboza 2011.

Iri huriro ‘Sharjah Government Communication Forum’ ryageneye igihembo Ines Mpambara, ryatangijwe muri 2012 n’ikigo Sharjah Government Media Bureau.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera

Next Post

U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza
FOOTBALL

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi

U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.