Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ines Mpambara, yagenewe igihembo cy’Umuyobozi mwiza muri za Guverinoma (Best Distinguished Government Official) cyatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.
Ni igihembo yagenewe mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hari hateraniye Ihuriro rizwi nka Sharjah Government Communication Forum, risanzwe rihuriza hamwe abakora mu bijyanye n’itumanaho muri za Guverinoma.
Ines Mpambara yagenewe iki gihembo, nyuma y’uko yari yashyizwe mu bagihataniraga hagendewe ku bunararibonye mu gusangizanya ibitekerezo kuri gahunda za Guverinoma.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, avuga ko “Kuri uyu wa 05 Nzeri, igihembo ‘Best Distinguished Government Official’ cyagenewe Minisitiri muri Primature Ines Mpambara, cyakirwa na Amb. John Mirenge.”
Ines Mpambara winjiye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe muri 2020 nka Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho, dore ko yanayoboye Ishuri ry’Itangazamakuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yarabaye n’umwarimu muri iyi kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Mbere yo kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, Ines Mpambara yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu kwezi k’Ukuboza 2011.
Iri huriro ‘Sharjah Government Communication Forum’ ryageneye igihembo Ines Mpambara, ryatangijwe muri 2012 n’ikigo Sharjah Government Media Bureau.
RADIOTV10