Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho kwiba ihene mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, yarashwe n’umupolisi ubwo yashakaga gutema abaturage, agahita apfa.
Byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi wavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, mu Kagari ka Kyebero mu Murenge wa Ntongwe.
Yavuze ko “abajura babiri (02) bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri z’umuturage, abaturage baratabara babirukaho banatabaza umuyobozi w’Umudugudu ahageze abajura bahungira mu nzu.
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko abaturage batabaje Polisi “ihageze abajura basohoka mu nzu bashaka gutema abaturage, umupolisi yarashe umwe muri abo bajura ahasiga ubuzima undi arafatwa.”
Umuvugize wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho gushimira abaturage bagize ubutwari bakabirukaho, kandi aboneraho kwibutsa ko uru rwego ruzakomeza gukoresha ububasha bwayo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
RADIOTV10










