UPDATE: Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Ndimbati wifuzaga gufungurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye iki cyemezo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Umucamanza wagarutse ku byari byatangajwe mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 25 Mata, rwavuze ko impamvu zatanzwe n’uregwa zidafite ishingiro.

Yavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze icyaha akurikiranyweho, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.

Urukiko kandi ruvuga ko hagikomeje gukusanywa ibimenyeto byo gushinja uregwa bityo ko aramutse arekuwe byabangamira iki gikorwa.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda kubera uburyo akina muri film asetsa abantu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akamutera inda bakabyarana abana babiri.

Ubwo yaburana ubujurire bwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Muri iri buranisha ryamaze isaha imwe, Ndimbati wongeye kubwira Urukiko ko arengana, yavuze ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango agomba kwitaho.

Yavuze ko uretse umuryango we asanzwe abana na wo, agomba no kwita ku bana b’impanga bivugwa yo yabyaranye na Kabahizi Fridaus akekwaho gusambanya akamutera inda.

Ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, Ndimbati yavuze ko umukobwa akekwaho gusambanya yamuguze ku muhanda nk’izindi ndaya zose.

Yavuze kandi ko uyu mugore babyaranye yigeze kwandikisha abana ku wundi mugabo, akavuga ko na byo biteye urujijo bityo ko Urukiko rukwiye kubisuzuma.

Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yasambanyije uyu mugore babyaranye ataruzuza imyaka y’ubukure, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, biza no kwemezwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu cyemezo cyasomwe tariki 28 Werurwe 2022.

Nyuma y’uko Ndimbati afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, Kabahizi Fridaus yatangaje ko atari azi ko ubwo yajyaga gutanga ikiganiro mu binyamakuru no kurega Ndimbati, atari azi ko uyu mugabo wamuteye Inda azafungwa.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa 3D TV, Kabahizi yagize ati “Ati “Nari nzi ko wenda kuba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo ko wenda Leta yo izakimubwiae, ntabwo nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge.”

Kabahizi yakomeje agira ati “Ahubwo baramufunze ndatitira, ndavuga nti ‘Karabaye noneho’.”

Nyuma y’ifungwa rya Ndimbati havuze byinshi birimo ibyatangazwaga n’abasanzwe bakunda uburyo akina, banenga Umunyamakuru watambukije ikiganiro yagiranye n’uyu Kabahizi ndetse banenga n’uyu mukobwa, babashinja gutuma uyu mukinnyi wa Film afungwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru