Monday, September 9, 2024

Byatangiye kujya hanze…Hasohotse amajwi bivugwa ko ari Prince Kid abwira Muheto ko yamwihebeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaganiriye na Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid, baremeza ko iryo jwi ryumvikana nk’irye 100% aho yumvikanamo abwira Muheto ko yamukunze urudasanzwe ariko we akaba akomeje kumwihunza amwima umunezero.

Aya majwi ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye nka Twitter na YouTube, yumvikanamo ijwi ry’umuhungu bivugwa ko ari Prince Kid ari kuganira n’undi w’Umukobwa bivugwa ko ari Muheto.

Muri aya majwi, umuhungu abwira umukobwa ko yamukunze mu buryo budasanzwe.

Hari aho agira ati “Ntabwo mbona agaciro wampa ari ukuza kuryamana nanjye, kuryamana n’umuntu ni ibyiyumviro by’umuntu, ushobora no kuryamana nanjye utatambutse ariko nyine…Muheto mu by’ukuri naragukunze atari ibya Girlfriend na Boyfrind, ha handi wumva ukunda umuntu uyu mwana ndamukunda, ibya boyfriend na girlfriend byo ni ibintu byizana ariko uri umwana nishimiye unyura umutima nkavuga nti …kabisa.”

Ahandi agira ati “Muheto ntakintu gihambaye nshobora kuguha ubu, ubu ikintu nsigaranye ni abavandimwe, mbure abavandimwe banjye, nzarwanira igishoboka byose kugira ngo Muheto agire ibyishimo bye kuko ibyishimo bye ndabizi.”

Agakomeza agira ati “Noneho ukibaza ni ukubera iki Muheto we adashobora kundwanira ishyaka njye murwanira. Adashobora kumpa ibyishimo njye muhaye.”

Aya majwi agiye hanze nyuma y’iminsi micye Prince Kid uyobora kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe binyuranye.

Prince Kid uherutse gutabwa muri yombi
Muheto wigukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts