I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu,haraturuka inkuru ibabaje y’abana babiri barimo uw’imyaka itanu n’undi w’itandatu bamaze kumenyekana ko bishwe n’inkangu y’umusozi watengutse ukabagwira.

Uyu musozi wa Huye uherereye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka watengutse usanga hari abana bari kuvoma ku iriba riri munsi yawo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butangaza ko hamaze kumenyekana ko abana babiri bishwe n’iyi nkangu, barimo umwe w’umukobwa w’imyaka itanu (5) n’undi w’umuhungu w’imyaka itandatu (6).

Kagina Diogene usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuhinzi uri kuyobora by’agateganyo Umurenge wa Nyundo, yavuze ko bikekwa ko iyi nkangu yahitanye abandi bana babiri bivugwa n’ababyeyi babo ko bashobora kuba bahitanywe n’iyi nkangu.

Uyu muyobozi avuga ko iyi nkangu yari ifite uburemere kuko itaka ryamanutse ryageze ahangana na Metero ziri hagati ya 300 na 500.

Ati Kandi noneho igiteye inkeke ni uko byagiye bisimbuka [ibitaka] tunakeka ko byabasimbukiye noneho bikabatabamo.

Uyu mukozi usanzwe ashinzwe iby’ubuhinzi avuga ko iyi nkangu yabaye nta mvura yaherukaga kugwa muri aka gace.

Ati Umurenge wa Nyundo ufite ubutaka bwinombe ariko bufite amazi cyane. Nta mvura yaraye iguye, yaherukaga kugwa mu minsi ibiri ishize ariko turakeka ko ubutaka bwamaze gusoma noneho naho hantu hatengutse bigaragara ko ubutaka buri ku rutare bikaba ari byo bayeteye kuba bugenda bwimuka mu buryo bworoshye.

Avuga ko inzego zinyuranye zirimo iz’umutekano batangiye gukorana kugira ngo hakomeze gushakishwa n’abandi bana bikekwa ko bagwiriye n’uyu musozi.

Ni inkangu ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru