Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in MU RWANDA
0
Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

Photo/Flash

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere] bafunzwe batwite, ndetse n’ubuyobozi bw’iyi gereza, bavuga ko umubyeyi uhabyariye, yitabwaho nk’undi mubyeyi wese wabyaye nkuko bikorwa mu muco nyarwanda.

Kubyarira muri Gereza si igitangaza kuko hari abafungwa batwite, ndetse bamara kugeramo bagakomeza guhabwa serivisi zihabwa umubyeyi utwite uri mu buzima busanzwe.

Ababyeyi bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, bibarutse bafunze, bavuga ko bitaweho nk’uko abandi babyeyi bitabwaho mu muco nyarwanda.

Umwe muri aba babyeyi waje muri gereza afite inda y’amezi abiri, avuga ko ubwo yari agiye kubyara, yahawe ibikoresho byose byo kwakira umwana, nk’iby’isuku ndetse n’ibinzi bizamufasha kwita kuri urwo ruhinja.

Ati “Baguha ibikoresho byose bishoboka ujyana kwa muganga hanyuma bakajya banakugemurira indyo yihariye nk’umubyeyi nyine wabyaye.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko bitagarukira aho kuko na nyuma y’uko uwibarutse avuye mu bitaro, yitabwaho mu gihe cy’amezi atatu.

Avuga kandi ko hano muri iyi Gereza hari irerero ku buryo rifasha abana bahavukiye ndetse n’abinjiranye n’ababyeyi babo bakikiri bato.

Ati “Bajya kwiga mu gitondo bakagaruka mu ma saa sita aho baba bari kumwe n’abarimu babashinzwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we niyuzuza imyaka itatu, azavugana n’umuryango we ukaza ukamujyana mu rugo kuko bitemewe ko hari umubyeyi ufunganwa n’umwana uri hejuru y’imyaka itatu.

Gatoya Jaqueline na we ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge akaba ari n’umurezi w’aba bana, avuga ko muri gereza ubuzima bukomeza bityo ko ari na yo mpamvu habaho iyi gahunda yo kwita ku babyeyi baba abinjiye batwite ndetse n’abinjiranye abana bato.

Ati “Duhere ku mubyeyi utwite, iyo ageze hano, arabyara, Gereza ikamufasha neza kubera n’ibikoresho, umwana bakamurera bakamuha amata, yaba amaze kugeza igihe cyo kunywa neza, bakamuha SOSOMA.”

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge avuga ko iyo umubyeyi afunzwe yari asanzwe afite umwana utazuza imyaka itatu, yemerewe kumuzana muri Gereza kandi uwo mwana agakomeza guhabwa uburenganzira nk’ubwo yagombaga guhabwa ari mu buzima busanzwe.

Ati “Iyo bageze ku myaka itatu, tuvugana na ba bafungwa n’abagororwa na bo bakavugana n’imiryango yabo natwe tukabahuza bakavugana noneho umuryango ukaza gutwara wa mwana.”

Akomeza agaragaza uburyo abo bana bakomeza kwatabwaho mu gihe baba bakiri kumwe n’ababyeyi babo muri Gereza, ati “Ni abana bitabwaho kimwe n’abandi bana, abatoya bajya mu marerero [creche] bagahabwa amata yo kunywa, bahabwa amafunguro yo guhabwa abana.”

Muri Gereza ya Nyarugenge hafungiye imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 11 barimo ab’igitsinagore bagera mu 1 500 na bo barimo abagera mu 140 bafite abana.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + nineteen =

Previous Post

Hamenyekanye icyakurikiye igifungo cy’imyaka 5 cyahanishijwe Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube

Next Post

I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

Related Posts

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda
AMAHANGA

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

14/07/2025
Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.