• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo asobanure ku byo Congo ivuga ko ari ibikorwa biyiteye impungenge biherutse kugaragara.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’icyumweru kimwe ubutegetsi bwa Uganda bufunguye imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC, rivuga ko ambasaderi Alhajji Farid M. Kaliisa yitabye Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025.

Iyi Minisiteri ivuga ko iri hamagazwa ryari mu murongo wo gushimangira kubaha ubusugire n’ubutavogerwa bwa buri Gihugu hagati y’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Ni nyuma yuko tariki 12 Nyakanga 2025, ubutegetsi bwa Uganda bufunguye iriya mipaka, mu gikorwa cyakozwe nta bayobozi ba DRC bahari.

Nyuma y’ifungurwa ryayo, byavuzwe ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Kivu ya Ruguru, Maj Gen Evariste Kakule Somo yahamagaje Isingoma Isimererwa, Conul wa Uganda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC, rigira riti “Kuri uyu wa kane tariki 17 Nyakanga 2025, Minisitiri wa Leta akaba na Minisitiri wUbubanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga na Francophonie, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatumije Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa.

Iri hamagazwa ribayeho nyuma y’ibikorwa biherutse kugaragara biteye impungenge ubuyobozi bwa Congo.”

Igihugu cya Congo Kinshasa gisanzwe gifitanye imikoranire n’icya Uganda mu bikorwa bya gisirikare, aho ingabo ku mpande zombi zihuriye mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro muri DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

Next Post

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y'u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.