Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yatangaje ko Iran na Oman bamaze kugera ku masezerano y’ubwumvikane ku mbibi z’inzira y’ubwikorezi bw’amato azanyura mu Muhora wa Hormuz. Abasesenguzi bemeza ko iyi ari intsinzi Iran igezeho.
Baghaei yongeyeho ko, nubwo ayo masezerano yagezweho hagati ya Iran na Oman, bitavuze ko umutekano mu Muhora wa Hormuz uzaba wizewe ijana ku ijana.
Biteganyijwe ko ayo masezerano ashobora guha Iran ububasha bwo kugenzura amato yinjira mu karere ka Gulf anyuze muri uwo muhora, ibintu bifatwa nk’imwe mu ntsinzi zikomeye Iran yaba igezeho muri ibi biganiro.
Baghaei yavuze ko ibiganiro byo kurangiza ayo masezerano hagati ya Tehran na Muscat bigenda neza kandi ko nyinshi mu ngingo z’ayo masezerano zamaze kumvikanwaho.
Yagize ati: “Impande zombi zamaze kumvikana ku ngingo z’ibanze zirebana n’imiterere y’inzira iri kuganirwaho.”
Yongeyeho ko, niba nta zindi mpande zibangamiye iyo gahunda, itangazo rihuriweho rizagaragaza iby’ingenzi impande zombi zumvikanyeho. Yavuze ko rigeze mu cyiciro cya nyuma cyo gutegurwa, ku buryo rizashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.
RADIOTV10