• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America yifatanyije na Israel, ikagaba ibitero ku bikorwa by’ingufu za Nikeleyeri bya Iran, iki Gihugu cyatangaje ko Amarica yahise yiyongera ku rutonde rw’aho cyemerewe kurasa za misile.

Ebrahim Zolfaqari, Umuvugizi w’Icyicaro Gikuru cya gisirikare cya Iran kizwi nka Khatam al-Anbiya, yagize ati “Bwana Trump, wa munyarusimbi we (the gambler), utangije iyi ntambara, ariko ni twe tuzayirangiza.”

Ebrahim Zolfaqari atangaje ibi mu gihe Isi yose yari itegereje igisubizo cya Tehran ku gitero Leta Zunze Ubumwe za America zagabye ku bikorwa bya Nikeleyeri bya Iran mu mpera z’icyumweru, ndetse ni igitero Perezida Trump yavuze ko gishobora no guhirika ubutegetsi bwa Iran buriho ubu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe Truth Social, ku byerekeye ibitero byagabwe na America, Perezida Trump yagize ati “Habayeho kwangirika gukomeye cyane ku bikorwa byose bya nikeleyeri byo muri Iran.”

Yakomeje agira ati “Ahangiritse cyane ni ahantu hihishe cyane mu butaka. Twahageze neza.”

Trump kandi yasabye Iran kwirinda gukora igikorwa cyo kwihimura, avuga ko Leta Iran “igomba noneho gushaka amahoro”, kuko ibitero byakurikira “byaba bikomeye cyane kurushaho kandi ko byoroshye cyane kubikora.” Ibintu byateye impungenge ku rwego mpuzamahanga z’uko intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora gukomeza kwiyongera.

Umugaba Mukuru w’Angabo za America, General Dan Caine, yabwiye abanyamakuru ko America yohereje ibisasu 75 bifite ubushobozi bwo kugera ku ntego mu buryo bwihariye, harimo n’ibisasu bisenya ibikorwa biri mu butaka (bunker-buster bombs), hamwe na misile 24 zo mu bwoko bwa Tomahawk, byose byagabwe ku bikorwa bitatu bya Nikeleyeri bya Iran.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ibikorwa bya Nikeleyeri ku Isi, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mutekano wa Nikeleyeri (IAEA), batangaje ko nta ngaruka ziragaragara zatewe n’iraswa ry’ibikorwa bya Nikleyeri muri Iran nyuma y’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za America.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Iran yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Uranium yari yarongerewe ubushobozi ku kigero cyo hejuru cyane mu ruganda rwa Fordow yari yarimuwe mbere y’igitero, Tehran, ihakana ko nta yindi ntego ifite yo gukora Nikeleyeri uretse iyo kuyikoresha mu buryo bw’amahoro.

Nyuma yo kugabwayo ibitero na Amerika Iran nayo yahise itera ibisasu byinshi muri Israel, bikomeretsa abantu benshi, binasenya inyubako mu mujyi wa Tel Aviv.

Gusa kugeza ubu Iran ntirakoresha amahitamo yayo akomeye yo kwihimura, nko gutera ibirindiro bya America cyangwa guhagarika ubucuruzi bw’amavuta y’ibikomoka kuri Peteroli bungana na 20% Isi itunganya, bunyura mu muhora wa Hormuz uhereye muri Iran.

Kugerageza gufunga uwo muhora byatuma ibiciro bya Peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka cyane, bigatuma ubukungu bw’Isi buhungabana.

America iravuga ko aari abasirikare ibihumbi 40 bari ku birindiro no ku nyanja mu Burasirazuba bwo Hagati biteguye gutabara mu gihe icyo ari cyo cyose Iran yagerageza ibikorwa byo kwihimura kuri iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 13 =

Previous Post

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

Next Post

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.