• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batumva ukuntu bari gusoreshwa ubutaka bwabo bahereye mu mwaka wa 2019 kandi bwarashyizwe mu miturire umwaka ushize wa 2024.

Umwaka ushize Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuguruye igishushanyo mbonera cy’imiturire n’ubutaka. Ubusanzwe ubutaka buhingwaho burenze Hegitare n’uburi mu miturire burasorerwa.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kageze mu Murenge wa Gahengeri, baravuga ko kuva imikoreshereze y’ubutaka muri aka Karere yahinduka n’aho batangiye gusoreshwa ubutaka bwabo bahingagaho ndetse Notariya w’ubutaka ngo akabasaba kwishyura guhera 2019 mu gihe ubu butaka bwabo bwari mu buhinzi.

Uwitwa Muhawenimana ati “Kagezi hari ubuhinzi, mu mwaka wa 2024 batubwira ko ari imiturire. Uyu munsi wa none urimo kugenda wagera kwa Noteri akavuga yuko tugomba gusora duhereye 2019. None se ko iyo miturire ko ije mu myaka ibiri, baraduca ayo mafaranga yose ngo tuzayakure hehe? Niba baraduhaye imiturire ntibakabaye badusoresha kiriya gihe cy’ubuhinzi twari turimo.

Umutesi Jeannette na we yagize ati “Imbogamizi bashyizeho ni iyo misoro. Ese ntabwo badufasha tugahera muri 2024 iyo miturire bayemeje akaba ari bwo twatangira gusora?”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo avuga ko na we atumva uburyo abaturage baba bari gusoreshwa kuva muri 2019 nyamara icyemezo bagenderaho cyarafashwe muri 2024.

Ati “Itegeko ritangira kubahirizwa umunsi ryatoweho, bivuze ko niba mu by’ukuri uburyo nababwiye bakwiye gutangira gusora barabyumvise neza, Igishushanyobonera cyemejwe mu 2024 ari nabwo bagombaga gutangira gusora.”

Umuyobozi Wungiri w’Akarere avuga ko niba Noteri ari kubwira aba baturage umwaka utari wo, agiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo gihabwe umurongo.

Ntibumva ukuntu basora bahereye muri 2019 kandi icyemezo cyarafashwe 2024

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 3 =

Previous Post

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Next Post

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.