Urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza rw’uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda gituma rudakomeza kumuburanisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri, yafatiwe icyemezo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, rwemeza ko urubana rwimurirwa mu rundi Rukiko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 ubwo uregwa (Karasira Aimable) yongeraga kugezwa imbere y’Urukiko.

Izindi Nkuru

Uyu wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bishingiye ku biganiro yatambutsaga kuri YouTube byumvikanagamo amagambo aremereye.

Muri ibyo biganiro ni byo byavuyemo ibyaha akurikiranyweho birimo gukurura amacakubiri, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibyaha bikekwa kuri Karasira, biri ku rwego rwambukiranya imipaka cyangwa ku rwego mpuzamahanga kuko ibyatangazwaga n’uregwa binashingiyeho ibyo aregwa, byumvwaga n’abari ahantu hatandukanye ku Isi.

Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwaregeye uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bubona ari rwo rwagombaga kuregerwa ariko ko mu gihe rwasanga hari impamvu zatuma urubanza rwimurirwa mu rundi rukiko, rwabisuzuma rukabifataho icyemezo.

Uregwa (Aimable Karasira) we wakunze kuvuga ko atazaburana atabanje kuvuzwa uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe ndetse n’indwara y’igisukari (Diabetes), we noneho yavuze ko yiteguye kuburana, icyakora ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi ari rwo rufite ububasha bwo gufata icyemezo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwafashe icyemezo cyo kwiyambura ububasha kuri uru rubanza, rutegeka ko rwimurirwa mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Aimable Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi umwaka ushize wa 2021, akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku biganiro yatangaga kuri YouTube.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru