Mu rubanza ruregwamo abarimo Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Urukiko Rukuru rwanze icyifuzo cy’abaregwa bari basabye kurekurwa by’agateganyo bakaburana ubujurire bwabo bari hanze.
Mu iburanisha riheruka mu cyumweru gishize, Caleb uregwa hamwe na Serubibi Eric Wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, bari basabye Urukiko Rukuru ko barekurwa by’agateganyo bakaburana ubujurire bwabo bari hanze.
Aba bagabo batatu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw kuri buri wese, bakaba barajuririye mu Rukiko Rukuru, mu cyumweru gishize ubwo bagombaga gutangira kuburana ubujurire bwabo ni bwo batanze kiriya cyifuzo cyabaye inzitizi ibanziriza urubanza, bituma bataburana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, Urukiko Rukuru rwavuze ko impamvu zatanzwe n’abaregwa basaba kurekurwa by’agateganyo, zidafite ishingiro.
Umucamanza yavuze ko abaregwa bagaragaje icyifuzo ariko ko nta bimenyetso bifatika bigiherekeje ku buryo Urukiko rwabiheraho rwemeza kiriya cyifuzo.
Nyuma yo gusoma icyemezo, Umucamanza yahise avuga ko urubanza rwo mu mizi rwimuriwe tariki 21 Mutarama 2021.
Ubwo yagaragazaga kiriya cyifuro cyo kurekurwa by’agateganyo, Rwamuganza Caleb yari yabwiye urukiko ko nyuma yo kugera muri Gereza ya Nyarugenge yahagiriye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bw’umugongo, bityo ko akwiye kurekurwa akajya kwivuza.
Me Nkundabarashi Moise wunganira Caleb, na we yashimangiye icyifuzo cy’umukiliya we avuga ko ibyo asaba abyemererwa n’amategeko.
RadioTV10