Umunyamerikakazi Jane Marczewski “Nightbirde” wamamaye mu irushanwa ryo kuririmba rizwi nka America’s Got Talent, witabye imana azize Kanseri, yashenguye abatari bacye bamukundiye imiririmbire ye idasanzwe.
Jane Marczewski “Nightbirde” wamenyekanye cyane mu irushanwa America’s Got Talent ry’umwaka ushize wa 2021, ubwo yashimirwaga imiririmbire ye ndetse agahabwa amajwi y’indashyikirwa azwi nka Golden Buzzer.
Ubwo yaririmbaga ahogoza muri iri rushanwa, agashimirwa uburyo yitwaye, byari bizwi ko arwaye Kanseri yo mu ibere ariko akagaragaza umuhate w’ibyishimo ndetse na we abiha abandi.
Jane Marczewski “Nightbirde” yitabye Imana ku myaka 31 kuri uyu wa 20 Gashyantare, urupfu rwashenguye abatari bacye bo mu mpande zose z’Isi.
Uyu Munyamerikakazi yari aherutse gutangaza ko kuva yaririmba muri iri rushanwa, yatangiye kuremba bidasanzwe ndetse ahita atangaza ko atazarikomezamo.
Icyo gihe yari yagize ati “Kuva ubwo naririmbaga, ubuzima bwanjye bwakomeje kuba bubi kuko guhangana na Kanseri biri kunsaba imbaraga nyinshi z’umubiri no kwitabwaho.”
Mu butumwa yatangaje icyo gihe, Nightbirde yanzuye ashimira abari bamushyigikiye muri iri rushanwa, ababwira ko inkunga yabo yari ifite agaciro, abizeza kuzamera neza byihuse. Ati “Ndi gutera ahazaza hanjye aho guharanira ibigwi.”
Bimwe mu byagiye bigarukwaho kuri we, ni amagambo akomeye Jane Marczewski “Nightbirde” yajyaga akunda gutangaza.
Hari ubwo yagize ati “Ubuzima ntibutanga ikiruhuko ku bagikwiye, ariko ibyo dusanzwe tubizi.”
Ubwo yaririmbaga muri iri rushanwa rya “AGT”, yaririmbye indirimbo yise it’s OK ishingiye ku buribwe yari akomeje kunyuramo kubera ubu burwayi bwe.
Iyi ndwara ya Kanseri yayibonywemo muri 2017 ubwo abaganga bamubwiraga ko asigaje amezi atatu yo kubaho.
Kubera urukundo yagararijwe muri iri rushanwa, yavuze ko yumva icyizere cyo kubaho kiyongereho 2%.
Icyo gihe yari yagize ati “Gusangiza Isi ibyiyumviro byanjye muri AGT ni iby’agaciro kuri njye kandi ni inzozi zanjye zibaye impamo.”
Ubu butumwa yakunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ze, bwatumaga akomeza gukundwa na benshi barimo n’abamugiriraga impuhwe kubera ubu burwayi bwanamuhitanye.
RADIOTV10