Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urwego rw’ubukerarugendo mu nzira zo gukemura ingaruka za COVID-19.

radiotv10by radiotv10
12/11/2021
in MU RWANDA
0
Urwego rw’ubukerarugendo mu nzira zo gukemura ingaruka za COVID-19.
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu, inzego zishinzwe guteza imbere ubukerarugendo zatangije icyumweru cyahariwe ubukerarugendo. Bavuze ko nubwo umwaka wa 2020, wasize urwego rw’amahoteli ruhawe 50% y’amafaranga yagenewe kuzahura ubukungu, ariko ngo baracyafite ikibazo cy’amadeni. Icyakora n’ubwo COVID19,  ikomeje guca ibintu, ngo bafite icyizere ko uru rwego rutazasubira mukaga.

 

Muri kiganiro bagiranye n’itangazamukuru, bavuze ko hagati y’amataliki ya 24 kugeza 27 Ugushyingo muri uyu mwaka hateganijwe icyumweru cyagenewe ubukerarugendo. Iki gihe ngo kizaba umwnya wo gusangira ubunararibonye kungamba zo kuzahura urwego rw’ubukerarugendo.

 

Munzego COVID19, yagizeho ingaruka zikomeye, harimo amahoteli. Imibare igaragaza ko iki cyorezo cyaruhungabanjije kurwego rukomeye, ndetse hari n’igihe cyageze amahoteli afunga imiryango. Abanze kurekura na bo bakoreraga mugihombo. Icyakora uru rwego rwanahawe umwihariko mukigega nzahura bukungu. Ku ikubitiro 2020 yasize amahoteli ahawe inguzanyo ingana na miliyari 50 frw, muri miliyari 100 frw zatangiranye n’iki kigega. Ibi bisobanuye ko uru rwego rwagenewe 50% y’amafaranga yagenewe kubyutsa ibikorwa by’ubucuruzi byakubiswe hasi na covid19.

 

Aba bahawe aya mafaranga bagomba kuyishyura mumyaka 15 kunyungu ya 5%. Ariko basabwa gutangira kwishyura iri deni nyuma y’imyaka itatu. Iyo nguzanyo ikaba ingana n’agaciro k’igihombo cy’uru rwego kukigero cya 35%. Ibi bivuze ko 65% y’igihombo bahuye na cyo bagomba kwishakamo uko bakivamo.

 

Bwana Aimable Rutagarama, Ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo murugaga rw’abikorera kugiti cya bo mu Rwanda PSF, yabwiye abanyamakuru ko ayo madeni akomje kubagiraho ingaruka.

 

“ibyo byarafashije ariko mukwezi kwa gatandatu amabanki yatangiye kwishyuza icyo gice cya 65%. kandi business nyinshi zari zigisfunze. Bamwe barafunguraga, nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu hakaza izindi ngamba zo kwirinda covid19, abantu bakongera bagafunga. Abantu ntamafaranga bari bafite yo kwishyura muby’ukuri. Byarakomeje, n’ubwo amahoteli ywavuga ko yafashijwe ariko ntabwo byatinze. Icyo kibazo cy’amadni atarishyuwe kiracyahari. Ariko dukomeje kubiganira na leta hamwe n’abandi bafaranyabikorwa.”

 

Ni ubwo bimeze bitya, covid19 ikomeje gukaza umurego mubihugu bitandukanye. Ibi bishobora guca amarenga ko urwego rw’amahoteli ashobora kuba afite urugamba rukomeye kuburyo rushobora kwisanga mukaga gakomeye.

 

Icyakora kuruhande rw’u Rwanda, bwana Rutagarama avuga ko bitazagera kuri urwo rwego ; “ Ni ubwo mugenzi wacu yavuze ko bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose ukurikije ahandi uko bimeze, dushingiye kumbaraga leta iri gushyira mugukingira abantu, twe twizeye ko bitazagera aho byari biri mugihe gishize.”

 

Kuruhande rwa bwana Yves Ngenzi, umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mumuryango wa afrika y’uburasirazuba, avuga ko igisubizo cyo kubyutsa ubukerarugendo, aka karere katangiye kugishakira kumeza amwe.

 

“Icyahgaragaye ni uko abakerarugendo bo mui aka karere bose bava ahantu hamwe. Ni Amerika, Uburayi na Asia, ni ngomba gukorera hamwe kugira ngo dutez imbere ubukerarugendo bwacu. Ubu intego ni uko muri 2023 ubukerarugendo busubira uko bwari bumeze muri 2019. Kuri ubu byemejwe ko abakerarugendo bose baza muri aka karere bagomba gupimwa covid19. Icyakora ntiharemezwa amasaha umuntu agomba kumara yipimishije mbere yo kuza. Ikindi ni uko mubikorwa byo gukingira twemeranije ko uru rwego rwahabwa umwihariko wo gukingirwa mbere kugira ngo rubashe kongera gukora neza.”

 

Imibare igaragaza ko mbere ya covid19, umusaruro w’ubukerarugendo wari wihariye 9% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu bigize aka karere. Icyo gihe kandi uru rwego rwari rufite abakozi basaga miliyoni enye. Abo barimo abasaga ibihumbi 150 bo mu Rwanda. Ariko ibyo covid19 yarabirimbuye, abakerarugendo n’ibyo uru rwego rwinjirizaga aka karere byagabanutse kukigero cya 75%. Ibyo byose ngo bizaganirwaho munama izasoza iki cyumweru cyahariwe ubukerarugendo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye ko butimanye abakinnyi mu Mavubi

Next Post

Amavubi y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Mali i Kigali (AMAFOTO)

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Amavubi y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Mali i Kigali (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.