Wednesday, September 11, 2024

Uwabaye Miss w’u Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda yatanze ubutumwa bwo Kwibuka30

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sonia Rolland wabaye Miss w’u Bufaransa, ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe binjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko asaba rugira kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Miss Sonia Rolland, muri ubu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024 ubwo u Rwanda n’Isi yose batangiraga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sonia Rolland, yagize ati “Rwanda rwambyaye, Bavandimwe Banyaranda, kuri uyu munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse, ndabahumulije mwese.”

Mu butumwa bwe, Sonia Rolland yakomeje agira ati “Ndabizeza ko mbazirikana cyane, by’umwihaliko muri uku Kwibuka twiyubaka, kandi dusaba rugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.”

Sonia Rolland wabaye Miss w’u Bufaransa muri 2000, afite inkomoko mu Rwanda, akaba akomoka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi ndetse na se w’Umufaransa.

Miss Sonia Rolland yatanze ubu butumwa, mu gihe n’ibindi byamamare bitandukanye ku Isi, bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu butumwa bagiye batanga.

Miss Sonia Rolland ajya asura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist