Uwabaye PS muri MININFRA wari wagizwe umwere mu rubanza rwa za Miliyari yategetswe gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rwakunda Christian wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo wari wagizwe umwere mu rubanza aregwamo na bagenzi be rwo kunyereza Miliyari 2 Frw, yahamijwe icyaha mu bujurire bw’Ubushinjacyaha, ategekwa gufungwa imyaka itandatu.

Uru rubanza ruzwimo cyane Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na Serubibi Eric wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire ndetse na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, muri Werurwe 2021 rwari rwabakatiye gufungwa imyaka itandatu.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi rwari rwaciye aba bagabo ihazabu ya miliyoni 3 Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1,8 Frw.

Uru rukiko kandi rwari rwagize umwere Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA ndetse n’Umunyemari Rusizana Aloys na Sosiyete A&P LTD.

Aba bagabo bakurikiranyweho kunyereza Miliyari 2 Frw mu bikorwa byo kugura inyubako yishyuwe 9 850 000 000 Frw nyamara yari ifite agaciro ka 7 600 000 000 Frw.

Impande zombi, yaba abahamijwe icyaha ndetse n’Ubushinjacyaha, bajuririye iki cyemezo mu rukiko Rukuru aho abahamijwe icyaha bajuriye basaba kugihanagurwaho mu gihe Ubushinjacyaha bwajuririye bariya bagizwe abere, busaba ko bagihamywa bagafungwa.

Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire, rwamaze gutangaza icyemezo kuri ubu bujurire, aho ku bahamaijwe icyaha, rwagumishijeho igihano bari bakatiwe uretse Kabera Godfrey wagizwe umwere.

Naho abari bagizwe abere mu Ruriko Rwisumbuye rwa gasabo, Urukiko Rukuru rwabagihamije ibyaha, rubabakatira gufungwa imyaka itandatu.

Urukiko Rukuru rwavuze ko uyu munyemari Rusizana Aloys na Sosiyete A&P LTD bagize akagambane muri ibi byaha byo kunyereza ziriya miliyari muri iriya nyubako ye yagurishijwe Miliyari 9,8 Frw kandi yari ifite agaciro ka Miliyari 7,6 Frw.

Rwavuze kandi ko Kuri Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, na we yarebwaga n’ibyemezo byose byafashwe mu igurwa ry’iriya nyubako bityo ko na we yagize uruhare muri ibi byaha.

Urukiko Rukuru rwagumishijeho ibihano byari byafatiwe abari bahamijwe ibyaha mu rukiko rwa mbere, rwategetse ko n’aba bari bagizwe abere bafungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru