• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye PS muri MININFRA wari wagizwe umwere mu rubanza rwa za Miliyari yategetswe gufungwa

radiotv10by radiotv10
15/06/2022
in MU RWANDA
0
Uwabaye PS muri MININFRA wari wagizwe umwere mu rubanza rwa za Miliyari yategetswe gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Rwakunda Christian wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo wari wagizwe umwere mu rubanza aregwamo na bagenzi be rwo kunyereza Miliyari 2 Frw, yahamijwe icyaha mu bujurire bw’Ubushinjacyaha, ategekwa gufungwa imyaka itandatu.

Uru rubanza ruzwimo cyane Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na Serubibi Eric wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire ndetse na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, muri Werurwe 2021 rwari rwabakatiye gufungwa imyaka itandatu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi rwari rwaciye aba bagabo ihazabu ya miliyoni 3 Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1,8 Frw.

Uru rukiko kandi rwari rwagize umwere Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA ndetse n’Umunyemari Rusizana Aloys na Sosiyete A&P LTD.

Aba bagabo bakurikiranyweho kunyereza Miliyari 2 Frw mu bikorwa byo kugura inyubako yishyuwe 9 850 000 000 Frw nyamara yari ifite agaciro ka 7 600 000 000 Frw.

Impande zombi, yaba abahamijwe icyaha ndetse n’Ubushinjacyaha, bajuririye iki cyemezo mu rukiko Rukuru aho abahamijwe icyaha bajuriye basaba kugihanagurwaho mu gihe Ubushinjacyaha bwajuririye bariya bagizwe abere, busaba ko bagihamywa bagafungwa.

Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire, rwamaze gutangaza icyemezo kuri ubu bujurire, aho ku bahamaijwe icyaha, rwagumishijeho igihano bari bakatiwe uretse Kabera Godfrey wagizwe umwere.

Naho abari bagizwe abere mu Ruriko Rwisumbuye rwa gasabo, Urukiko Rukuru rwabagihamije ibyaha, rubabakatira gufungwa imyaka itandatu.

Urukiko Rukuru rwavuze ko uyu munyemari Rusizana Aloys na Sosiyete A&P LTD bagize akagambane muri ibi byaha byo kunyereza ziriya miliyari muri iriya nyubako ye yagurishijwe Miliyari 9,8 Frw kandi yari ifite agaciro ka Miliyari 7,6 Frw.

Rwavuze kandi ko Kuri Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, na we yarebwaga n’ibyemezo byose byafashwe mu igurwa ry’iriya nyubako bityo ko na we yagize uruhare muri ibi byaha.

Urukiko Rukuru rwagumishijeho ibihano byari byafatiwe abari bahamijwe ibyaha mu rukiko rwa mbere, rwategetse ko n’aba bari bagizwe abere bafungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − one =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ihagarikwa ku munota wa nyuma

Next Post

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bari i Goma kubera imyigaragambyo idasanze yo kubirukana

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bari i Goma kubera imyigaragambyo idasanze yo kubirukana

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bari i Goma kubera imyigaragambyo idasanze yo kubirukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.