Uwabwiye amagambo y’agashinyaguro uwarokotse Jenoside yafashwe aha ruswa Umu-DASSO ngo atamushyikiriza RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, ukekwaho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo y’agashinyaguro, akaza no gutoroka, yafatiwe mu cyuho aha ruswa y’ibihumbi 30 Frw umukozi wa DASSO kugira ngo atamushyikiriza RIB.

Muri Mata 2021, uyu mugabo waketsweho icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo y’agashinyaguro yabwiye umuturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ko “abo mu muryango we bishwe n’Inkotanyi” nyamara barishwe n’umubyeyi we.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha mu Murenge wa Mutenderi, yahise atoroka ariko aza kugaruka, akaba yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 agerageza guha ruswa umukozi w’urwego rwunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO) kugira ngo atazamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Yafatiwe mu cyuho aha uyu mukozi wa DASSO ruswa y’ibihumbi 30 Frw ahita atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Kibungo aho ubu mu byaha yari akurikiranyweho hiyongereyeho n’iki cya ruswa.

Ngenda Mathias uyobora avuga ko ubwo yageragezaga gutanga iyi ruswa ari bwo inzego zahise zikorana kugira ngo afatwe.

Yagize ati Aho agarukiye atangira gushaka uko yatanga amafaranga ngo ntazafatwe, twahise tuvugana n’inzego z’umutekano zimufatira mu cyuho atanga ibihumbi 30 Frw.”

Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside, gikekwa kuri uyu mugab, cyakozwe muri Mata 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru