Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yavuze indi ntambwe yateye bigahurirana umunsi umwe

radiotv10by radiotv10
24/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yavuze indi ntambwe yateye bigahurirana umunsi umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Butera Michael Mgasa wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko ari amahirwe ahuriranye n’intambwe yateye yo kuba yahawe impamyabumenyi mu kaminuza yigisha ibijyanye n’amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Butera Michael yahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Butera Michael Mgasa, umwe mu bahawe inshingano n’iyi Nama y’Abaminisitiri, yagizwe umuyobozi ushinzwe ubujyanama (Chief Technical Advisor) muri Minisiteri y’Ubutabera.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Butera Michael yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye, akamuha izi nshingano muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ati “Ibi ni ikimenyetso cy’umurongo ushishoza wanyu wo kwizera imbaraga mubona mu rubyiruko. Nizeje kuzakorera Igihugu cyacu n’umutima ukunda Igihugu, n’ubumenyi ndetse no kwitwara neza.”

Uyu muyobozi winjiye mu bandi bakiri bato bari mu nzego nkuru z’Igihugu, mu ijoro ryacyeye, yagaragaje ko izi nshingano yahawe zaje ari ibyishimo byiyongera mu bindi, kuko yanarangije amasomo muri Kaminuza ya Harvard Law School muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Butera yagize ati “Uyu munsi nahawe impamyabushobozi muri Harvard Law School, kandi nanahabwa inshingano na Perezida nka Chief Technical Advisor muri Minisiteri y’Ubutabera.”

Yakomeje agira ati “Nishimiye kuba ngiye kwerecyeje mu rugo kuko kuba Umunyarwanda byamfashije kwitwara neza muri Harvard.”

Perezida Paul Kagame ukunze guhamagarira urubyiruko kwinjira mu miyoborere y’Igihugu ikomeje kwinjiza bamwe muri rwo mu nzego zirimo n’izifata ibyemezo, mu kiganiro aherutse kugirana n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwizihizaga isabukuru y’imyaka 10 ishize hashinzwe umuryango warwo, yasabye abakiri bato kujya batangira gutekereza icyo bakorera umuryango mugari wabo bakiri bato, nk’uko na we yabitangiye afite imyaka 15.

Butera yahawe impamyabumenyi muri Harvard Law School
Yishimiye kuba ibi byahuriranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 18 =

Previous Post

Zambia: Uwari Perezida yahishuye umugambi ashinja uwamusimbuye ashaka kumukorera

Next Post

Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida

Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.