Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage uherutse kuringana itangazamakuru, yiseguye, avuga ko ababifashe ko ari ubwirasi bazafata umwanya bakumva ubu bwisegure bwe bakaba bahindura ishusho bari bamubonyemo.

Inkuru y’uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yasakaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo hakwirakwiraga amashusho abazwa ikibazo n’umunyamakuru aho kumusubiza akaruca akarumira, akongera gusubirirwamo na bwo akongera akamuringana ubundi agahita ahindukira akamwereka mu mugongo akigendera.

Izindi Nkuru

Ni inkuru yagarutsweho cyane yaba ari abaturage basanzwe ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru bavugaga ko niba uyu muyobozi asuzuguye umunyamakuru ari imbere ya Camera, hakwibazwa ibyo akorera rubanda.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu muyobozi cyabaye mu cyumweru gishize tariki 27 Gicurasi 2022 ubwo Umunyamakuru yamubazaga ikizakorerwa abaturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Shingiro ariko zikaba zarangiritse zitaramara n’umwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, hasohotse amashusho agaragaza Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi ari mu Kiganiro n’Itangazamakuru, avuga ko yiseguye.

Yagize ati “Icyo navuga ubu ni ukwisegura, murabizi ukuntu dusanze dukorana [abwira Abanyamakuru], dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera, igihe cyose muzankeneraho amakuru, amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natorewe hanyuma nkabazwa inshingano. Niteguye gutanga amakuru nkuko byari bisanzwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza icyo yabwira abaturage babonye ariya mashusho bakayafata nk’ubwirasi, asubiza agira atya “nkuko nari maze kubivuga, ndisegura, iyo umuntu yiseguye […] umuntu agira igihe cyo kongera gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwanjye hanyuma yongere asubirane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize icyo avuga ku mashusho agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze asuzugura itangazamakuru, yavuze ko byerekanye ko hakenewe gukomeza kubakira ubushobozi abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze “kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, we yari yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi mugenzi we ari ikosa ry’akazi, yizeza ko bazamuganiriza bakamugira inama.

Kamanzi Axelle we yari yavuze ko icyatumye atagira icyo asubiza umunyamakuru ku kibazo yari amubajije ari uko, yamubajije icyo atari afitiye igisubizo, agahitamo kwicecekera.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Christian YAMFASHIJE says:

    Ikosa si ugukosa ahubwo ikosa ni ukudakosora ikosa wamenye. Umuyobozi wacu ntitwamuciraho iteka kuko ibyamubayeho byaba no kubandi kdi kuba yiseguye rwose ni iby’agaciro nakomeze atubere ijisho nk’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru