Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi

radiotv10by radiotv10
02/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage uherutse kuringana itangazamakuru, yiseguye, avuga ko ababifashe ko ari ubwirasi bazafata umwanya bakumva ubu bwisegure bwe bakaba bahindura ishusho bari bamubonyemo.

Inkuru y’uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yasakaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo hakwirakwiraga amashusho abazwa ikibazo n’umunyamakuru aho kumusubiza akaruca akarumira, akongera gusubirirwamo na bwo akongera akamuringana ubundi agahita ahindukira akamwereka mu mugongo akigendera.

Ni inkuru yagarutsweho cyane yaba ari abaturage basanzwe ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru bavugaga ko niba uyu muyobozi asuzuguye umunyamakuru ari imbere ya Camera, hakwibazwa ibyo akorera rubanda.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu muyobozi cyabaye mu cyumweru gishize tariki 27 Gicurasi 2022 ubwo Umunyamakuru yamubazaga ikizakorerwa abaturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Shingiro ariko zikaba zarangiritse zitaramara n’umwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, hasohotse amashusho agaragaza Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi ari mu Kiganiro n’Itangazamakuru, avuga ko yiseguye.

Yagize ati “Icyo navuga ubu ni ukwisegura, murabizi ukuntu dusanze dukorana [abwira Abanyamakuru], dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera, igihe cyose muzankeneraho amakuru, amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natorewe hanyuma nkabazwa inshingano. Niteguye gutanga amakuru nkuko byari bisanzwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza icyo yabwira abaturage babonye ariya mashusho bakayafata nk’ubwirasi, asubiza agira atya “nkuko nari maze kubivuga, ndisegura, iyo umuntu yiseguye […] umuntu agira igihe cyo kongera gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwanjye hanyuma yongere asubirane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize icyo avuga ku mashusho agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze asuzugura itangazamakuru, yavuze ko byerekanye ko hakenewe gukomeza kubakira ubushobozi abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze “kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, we yari yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi mugenzi we ari ikosa ry’akazi, yizeza ko bazamuganiriza bakamugira inama.

Kamanzi Axelle we yari yavuze ko icyatumye atagira icyo asubiza umunyamakuru ku kibazo yari amubajije ari uko, yamubajije icyo atari afitiye igisubizo, agahitamo kwicecekera.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Christian YAMFASHIJE says:
    4 years ago

    Ikosa si ugukosa ahubwo ikosa ni ukudakosora ikosa wamenye. Umuyobozi wacu ntitwamuciraho iteka kuko ibyamubayeho byaba no kubandi kdi kuba yiseguye rwose ni iby’agaciro nakomeze atubere ijisho nk’abaturage

    Reply

Leave a Reply to Christian YAMFASHIJE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − five =

Previous Post

Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Next Post

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Related Posts

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

by radiotv10
01/02/2026
0

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wo kwizihiza Intwari z'u Rwanda, mu Karere ka Ruhango habereye igitaramo cyihariye cyari kigamije gusingiza no...

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

IZIHERUKA

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda
MU RWANDA

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

by radiotv10
01/02/2026
0

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.