Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi

radiotv10by radiotv10
02/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage uherutse kuringana itangazamakuru, yiseguye, avuga ko ababifashe ko ari ubwirasi bazafata umwanya bakumva ubu bwisegure bwe bakaba bahindura ishusho bari bamubonyemo.

Inkuru y’uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yasakaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo hakwirakwiraga amashusho abazwa ikibazo n’umunyamakuru aho kumusubiza akaruca akarumira, akongera gusubirirwamo na bwo akongera akamuringana ubundi agahita ahindukira akamwereka mu mugongo akigendera.

Ni inkuru yagarutsweho cyane yaba ari abaturage basanzwe ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru bavugaga ko niba uyu muyobozi asuzuguye umunyamakuru ari imbere ya Camera, hakwibazwa ibyo akorera rubanda.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu muyobozi cyabaye mu cyumweru gishize tariki 27 Gicurasi 2022 ubwo Umunyamakuru yamubazaga ikizakorerwa abaturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Shingiro ariko zikaba zarangiritse zitaramara n’umwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, hasohotse amashusho agaragaza Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi ari mu Kiganiro n’Itangazamakuru, avuga ko yiseguye.

Yagize ati “Icyo navuga ubu ni ukwisegura, murabizi ukuntu dusanze dukorana [abwira Abanyamakuru], dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera, igihe cyose muzankeneraho amakuru, amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natorewe hanyuma nkabazwa inshingano. Niteguye gutanga amakuru nkuko byari bisanzwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza icyo yabwira abaturage babonye ariya mashusho bakayafata nk’ubwirasi, asubiza agira atya “nkuko nari maze kubivuga, ndisegura, iyo umuntu yiseguye […] umuntu agira igihe cyo kongera gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwanjye hanyuma yongere asubirane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize icyo avuga ku mashusho agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze asuzugura itangazamakuru, yavuze ko byerekanye ko hakenewe gukomeza kubakira ubushobozi abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze “kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, we yari yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi mugenzi we ari ikosa ry’akazi, yizeza ko bazamuganiriza bakamugira inama.

Kamanzi Axelle we yari yavuze ko icyatumye atagira icyo asubiza umunyamakuru ku kibazo yari amubajije ari uko, yamubajije icyo atari afitiye igisubizo, agahitamo kwicecekera.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Christian YAMFASHIJE says:
    3 years ago

    Ikosa si ugukosa ahubwo ikosa ni ukudakosora ikosa wamenye. Umuyobozi wacu ntitwamuciraho iteka kuko ibyamubayeho byaba no kubandi kdi kuba yiseguye rwose ni iby’agaciro nakomeze atubere ijisho nk’abaturage

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 12 =

Previous Post

Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Next Post

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.